Amizero
Amakuru Amakuru mashya Ubutabera

Urukiko rwategetse Vestine kwereka Ouedraogo umwana

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko ibirego bya Idrissa Jean Luc Ouédraogo bifite ishingiro, rutegeka ko umwana babyaranye hapimwa DNA akanahabwa amafoto menshi y’umwana nkuko yabyifuje.

Urubanza rw’aba bombi rwari rushingiye ku kirego Idrissa Jean Luc Ouédraogo yarezemo umugore we Ishimwe Vestine asaba ko hakorwa ibizamini by’uturemangingo ndangasano tuzwi nka DNA by’umwana wabo ndetse no gutegeka uyu mugore kumwereka umwana.

Ni urubanza rwasomwe mbere y’igihe kuko byari biteganyijwe ko ruri butangire Saa Cyenda z’amanywa, gusa rwatangiye mbere yaho gato Saa Munani n’iminota 30.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko ibirego byose Idrissa Jean Luc Ouédraogo arega Vestine Ishimwe ko bifite ishingiro ndetse rutegeka ko hazakorwa ibizamini by’uturemangingo ndangasano tuzwi nka DNA by’umwana ndetse no gutegeka uyu mugore kumwereka umwana.

Urukiko kandi rwagaragaje ko ibizamini bya DNA bikwiriye gufatirwa muri Canada noneho bikoherezwa mu kigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI) kugira ngo kibyemeze.

Urukiko rwagaragaje ko rwafashe uyu mwanzuro rushingiye ku ngingo ya 48 y’itegeko ry’umuryango ndetse runagaragaza ko uyu mwanzuro wafashwe hashingiwe ku bwumvikane hagati y’ababurana.

Related posts

USA: Abagera kuri 30 barasiwe mu birori mu Mujyi wa Baltimore.

N. FLAVIEN

Ngororero : Abanyeshuri bo muri ESECOM Rucano bangije ibikoresho bishimira ko barangije ayisumbuye bakatiwe imyaka 5.

N. FLAVIEN

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza mu mazi abira

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777