Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Abahanzi Vestine na Dorcas batandukanye na Murindahabi Irene wari umujyanama wabo

Murindahabi Irene (M. Irene) wari umujyanama w’abahanzikazi babiri Vestine & Dorcas bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje ko yahagaritse amasezerano yari afitanye n’iri tsinda riherutse gusohora amashusho y’indirimbo yabo bise “Adonaï”.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Nyakanga 2021, M Irene yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko kuri uyu wa Gatatu saa tanu z’amanywa azatanga itangazo rirebana na sosiyete y’umuziki yashinze yise M. Irene Entertainment.

Abantu batandukanye barenga ibihumbi 215 bamurikira kuri Instagram bamubajije niba ari indirimbo nshya ya Niyo Bosco agiye gusohora cyangwa niba ari indirimbo y’indi Vestine na Dorcas agiye gusohora.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko ashingiye ku ntego ya “M. Irene Entertainment” n’isesengura ryakozwe, “MIE yifuje kumenyesha abakunzi bayo ndetse n’umuryango mugari wa muzika ko guhera ku wa 7 Nyakanga 2021 ibaye ihagaritse ibikorwa byose yakoranaga n’abahanzi Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas.”

Ntiyatangaje impamvu zatumye atandukana n’aba bahanzikazi yatangiye gufasha kuva mu 2020, ariko mu minsi iri imbere ngo akazavuga impamvu yahagaritse imikoranire n’aba bakobwa bakiri ku ntebe y’ishuri kandi bakunzwe kubera impano yabo mu kuririmba.

Muri iri tangazo, M. Irene yashimye uburyo abakunzi b’umuziki bakiriye Vestine na Dorcas ndetse n’uburyo ngo batahwemywe kubashyigikira mu rugendo rwabo rwa muzika batangiye. Yizeza ko M. Irene Entertainment izakomeza guha ibyiza abakunzi bayo.

Kuri konti ye ya Instagram, biracyagaragara ko M. Irene ari umujyanama w’abahanzi Vestine na Dorcas ndetse na Niyo Bosco. Ni mu gihe, Konti ya Instagram ya Vestine na Dorcas yamaze kongerwaho hejuru M. Irene Entertainment nk’uko tubikesha ikinyamakuru Inyarwanda.com.

Ibintu byabo ntibirasobanuka neza.

Hashize ukwezi kumwe hafunguwe konti ya Youtube iri mu mazina ya MIE Empire ikurikirwa (Subscribers) n’abantu ibihumbi 21. Iyi konti yamaze gushyirwaho indirimbo za Vestine na Dorcas; hariho indirimbo ‘Papa’ ya Vestine na Dorcas imaze kurebwa n’abantu batageze ku bihumbi umunani.

Hariho indirimbo ‘Adonai’ imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 250, hari kandi indirimbo ‘Isi’ ya Addy- B ndetse n’indirimbo ya Niyo Bosco yitwa ‘Ubutsinzi’. Aba bakobwa basanzwe bafite shene ya Youtube yitwa ‘Vestine na Dorcas’. Iyi shene iriho indirimbo ‘Nahawe Ijambo’ imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 3, hariho indirimbo ‘Papa’ iri hafi kuzuza ibihumbi 700.

Amashusho y’indirimbo “Adonaï” baherutse gusohora ntabwo iri kuri iyi shene ya Youtube yabo ahubwo yashyizwe kuri Shene ya M Irene Empire. Iyi shene yabo inariho indirimbo z’abandi bahanzi bagiye basubiramo mu bihe bitandukanye. Mu gihe cy’umwaka bari bamaze bakorana, M Irene yafashije aba bakobwa gusohora indirimbo eshatu ziri kuri Album yabo ya mbere.

Amakuru ariko yakunze kuvugwa ariko agasa n’adahabwa agaciro, ni uko ngo n’ubusanzwe imikoranire yabo itari imeze neza, ndetse bikaba byarageze n’aho ababyeyi b’aba bakobwa batishimira ukuntu Irene yafataga inyungu kurenza Vestine na Dorcas kandi mu by’ukuri aribo bavunitse, ibintu byagaragaraga nko gushaka kubacuruza. Andi makuru ariko akaba avuga ko ngo haba hari umukire ushaka kubashoramo agatubutse ngo abe ariwe bakorana.

Vestine na Dorcas bakunzwe n’abatari bacye, basanzwe ari abaririmbyi muri Chorale Goshen yo kuri ADEPR Muhoza mu Karere ka Musanze. Batangiye kuririmba ku giti cyabo basubiramo indirimbo z’abandi, aho bakoranye na Prince Layer abafasha mu kubafatira amashusho akanayashyira kuri YouTube Channel yabo yitwa Vestine and Dorcas. Ni abana bakiri bato kuko uko ari babiri bakiri mu Cyiciro rusange (O’Level).

Murindahabi Irene (hagati) ari kumwe na Vestine na Dorcas

Related posts

Burundi: Lt Gen Gervais Ndirakobuca bita “Ndakugarika” yarahiye nka Minisitiri w’Intebe mushya.

NDAGIJIMANA Flavien

Netanyahu yakuriye inzira ku murima abatekereza ibyo guhagarika ibitero kuri Hamas.

NDAGIJIMANA Flavien

Kigali: Pasitoro wo muri Restoration Church yatawe muri yombi ashinjwa gushaka kwica umugore.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Pascal July 7, 2021 at 2:06 PM

Inyungu zizarikora pe !!! Ubundi umurimo w’Imana ntiwagakwiye kuzamo ubucuruzi. Ubundi se ni umujyanama w’ibiki uretse kubica mu mutwe gusa abacuruza

Reply

Leave a Comment