Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike

Nyuma yo kutavugwaho rumwe, umutware w’abakono yakuweho anasaba imbabazi.

Uwari wimitswe n’Umutware w’Abakono, Kazoza Justin hamwe n’abari bitabiriye iyimikwa rye, basabye imbabazi, bavuga ko icyo gikorwa cyabayemo ukudashishoza no kutareba kure, biyemeza gushyira imbere ubumwe bw’abanyarwanda bakirinda ibindi byose byabatanya.

Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2023, mu nama nyunguranabitekerezo yahurije hamwe abanyamuryango bagera kuri 800 barimo abakada n’abayobozi ku rwego rw’Igihugu i Rusororo ahari Ingoro y’Umuryango FPR Inkotanyi, baganira ku bibazo bitandukanye bibangamiye ubumwe bw’abanyarwanda.

Mu byaganiriweho, harimo inzira yo gukomeza kubaka ubumwe bw’abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’umukoro wo gusigasira ubwo bumwe no kurinda icyabukoma mu nkokora.

Mu batanze ikiganiro harimo Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe. Yavuze ko kugira ngo iki gikorwa cy’abakono kimenyekane, ari uko hari amakuru ubuyobozi bwa RDF bwamenye ko hari abasirikare batatu bacyitabiriye.

Yavuze ko hakurikiranywe ibyo bari bagiyemo, nyuma barafatwa barafungwa. Bwana Kazoza Justin wari wimitswe nk’umutware w’abakono, yaje gusaba ijambo, avuga ko ari we nyirabayazana w’ibyabaye byose ndetse anasaba imbabazi.

Yagize ati: “Mbanje gusaba imbabazi, nsaba imbabazi Nyakubahwa Chairman […] nkasaba imbabazi umuryango, abanyamuryango bandi nashyize mu ikosa nkabatumira, mu by’ukuri twakoze amakosa.”

Kazoza yavuze ko we n’abo bari kumwe amakosa bakoze yatewe n’ibintu birenga bibiri. Ati “Ikosa rya mbere ni ukudashishoza, ikosa rya kabiri ni ukutareba kure ndetse nk’uko n’abandi babigarutseho no kwibagirwa amateka yacu tukajya mu bintu twita ko ari byiza ariko mu by’ukuri bishobora gusubiza igihugu cyacu ahabi.”

“Nongeye gusubiramo ko nsabye imbabazi mbikuye ku mutima kandi nizeza Chairman w’Umuryango ko nzagerageza kutazongera kugwa mu makosa nk’ariya. Ndetse nanjye nkiyemeza ko nzafatanya n’abandi gushishoza tureba igikorwa cyose tugiye kujyamo nk’abanyamuryango, y’uko nta ngaruka gishobora kugira ku bumwe n’ibindi byose byabangamira abanyarwanda.”

Bwana Kazoza Justin wari wimitswe nk’Umutware w’Abakono yakuweho anasaba imbabazi/Photo Internet.

Related posts

Lionel Messi yasabye imbabazi PSG na bagenzi be bakinana.

NDAGIJIMANA Flavien

Nyuma y’itumbagira ry’ibiciro by’ingendo, abapolisi b’i Burundi bahisemo gutega amagare ngo abageze ku kazi.

NDAGIJIMANA Flavien

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bashya 656 bahawe ipeti rya AIP [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

BOLINGO NZAKAGENDANA Tubana July 24, 2023 at 8:34 AM

Good news

Reply

Leave a Comment