Amizero
Amakuru Amakuru mashya Uburezi

Abanyeshuri ba TTC basaga ibihumbi 4 ni bo batangiranye na gahunda yo kurangiza bafite A1

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri 4183 ari bo batangiranye na gahunda nshya yo kwiga mu mashuri nderabarezi (TTC) imyaka itanu, aho bazajya bahabwa impamyabushobozi ya A1 aho guhabwa iya A2 nyuma y’imyaka itatu nk’uko byari bisanzwe.

Iyi gahunda yatangiranye n’umwaka w’amashuri wa 2026/2027 muri Nzeri uyu mwaka hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi n’ubushobozi bw’abarimu.

Izi mpinduka zari zigamije gutuma abarimu bo mu mashuri abanza guhabwa amahugurwa mu buryo bucukumbuye mu mwuga mbere yo gutangira kwigisha.

Iyi gahunda yasimbuye iyari isanzwe bivugwa ko itahaga abanyeshuri umwanya uhagije wo kwiga uburyo bwo gutanga amasomo, kuyobora ishuri, gusobanukirwa imikurire y’umwana no kwimenyereza umwuga mu mashuri.

Ubwo iyi gahunda nshya yatangazwaga, Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph yavuze ko gahunda yo gushyira abarimu bize kaminuza mu mashuri abanza bizakorwa mu myaka 10.

Yagize ati: “Muri gahunda rero tuzazamura icyiciro cy’abarimu bigisha mu mashuri abanza kugira ngo mu gihe kiri imbere abarimu bazabe bafite impamyabushobozi igera ku ya kaminuza, [Licence] ariko ibyo tuzabikora mu byiciro bibiri. Abafite A2 tubageze kuri A1, abafite diplômes y’amashuri yisumbuye tubajyanye kuri A1, icyiciro cya kabiri bazava kuri A1 bajye kuri A0. Ibi tuzabikora mu myaka 10.”

Yavuze ko abana basabye kwiga mu mashuri nderabarezi bazasanga batishimiye iyi gahunda nshya bazahabwa uburenganzira bwo guhitamo gukomeza bakayiga cyangwa kudakomerezamo. Abarimu bigisha ubu na bo bazafashwa bashyirirweho uburyo bwo kuzamura ubumenyi.

Biteganyijwe kandi ko kuzamura impamyabumenyi z’abarimu bo mu mashuri abanza bizatuma u Rwanda rugendana n’ibipimo byo mu karere no ku rwego mpuzamahanga, aho impamyabumenyi ya kaminuza isigaye isabwa kugira ngo umuntu yemererwe kwigisha.

Related posts

Umushumba Mukuru wa ADEPR yifurije umuryango nyarwanda Noheri nziza n’Umwaka mushya muhire wa 2022.

N. FLAVIEN

Indege kabuhariwe za Amerika zagabye ibitero bikomeye kuri Iran.

N. FLAVIEN

Ubutegetsi bwa DRC bwahaye Abanyamerika urutonde rw’amabuye y’agaciro bazacukura

NDAYISHIMIYE Libos

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777