Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike

Gen Kabi ukuriye abarinda Perezida Tshisekedi aratungwa agatoki mu bucukuzi bw’amabuye butemewe

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangije iperereza ku bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko byakorewe mu Ntara Lualaba na Haut-Katanga, hafatwa abanyamahanga benshi n’Abanye-Congo barimo abasirikare, ku isonga hakaza General Major Ephraïm Kabi Kiriza.

Tariki ya 2 Ugushyingo 2026, Minisitiri w’Ubutabera, Guillaume Ngefa, yategetse ko hatangizwa iperereza ku byagaragajwe n’itsinda ry’inzego zitandukanye ryari ryoherejwe gukora ubugenzuzi muri ibi bice. Iri tsinda ryafashe amakamyo arenga 500, izindi modoka ndetse na toni ibihumbi za cuivre na cobalt.

Mbere yaho, ku wa 27 Ukwakira, iri tsinda ryari riyobowe na Papy Mbuyi, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, DGM, ryari ryakoze umukwabu mu birombe bya Menda muri Lualaba.

Abantu bagera kuri 60 barafashwe, barimo Abashinwa, Abanya-Liban, Abanya-Syria, Abanya-Maroc, Abanya-Iraq n’Abanya-Palestine, hamwe n’Abanye-Congo barimo abasivile n’abasirikare.

Hanafashwe amafaranga menshi arimo Amadolari ya Amerika, amafaranga ya Congo ndetse n’ibikoresho byakoreshwaga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Amakuru avuga ko General Major Ephraïm Kabi Kiriza uyobora ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu (GR) yaba yaragize uruhare rukomeye mu bucukuzi bukorerwa mu kirombe cya Menda nyuma yo kuhava kwa Boss Mining, ishami rya Eurasian Resources Group.

Ayo makuru ataremezwa ku mugaragaro avuga ko hari amafaranga agera kuri miliyoni 3$ yaba yarahabwaga Gen Kabi buri kwezi, ku buryo mu gihe cy’imyaka hafi ibiri ashobora kuba yararenze miliyoni 100$.

Iki kibazo kije mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi buvuga ko bushaka kurwanya ubucukuzi butemewe no kongera imicungire iboneye y’amabuye y’agaciro muri RDC. Bwasabye abasirikare kuva mu birombe ariko amakuru yemeza ko bakibigenzura.

Related posts

Mikel Arteta utoza Arsenal yahishuye aho yakuye umugore babana.

KALISA

Perezida Kagame yahishuye icyatumye u Rwanda rushyiraho uruganda ruzakora inkingo za Covid

N. FLAVIEN

Haravugwa mirwano ikomeye hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za DRC.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777