Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike

Kabila uyobora FRN yasobanuye icyo yapfuye na Tshisekedi

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi wamusimbuye ku butegetsi mu myaka hafi umunani ishize yasubije inyuma byinshi yari yaragejeje ku gihugu mu nzego zirimo umutekano.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na CTGL (Conspiracy Tracker Great Lakes) cyakozwe n’umushakashatsi Dr. Bojana Coulibaly n’Umunyamakuru Teddy Mazina, nyuma yo kujya ku buyobozi bwa FRN, Kabila yagarutse ku mateka ye, uko abona ubuyobozi bwa Félix Tshisekedi, impamvu yahisemo kujya ku rugamba, ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro n’ibiganiro by’amahoro.

Kabila yavuze ko ubwo yajyaga ku butegetsi mu 2001, afite imyaka 29, Leta yari yaracitse intege, igihugu cyarimo imitwe yitwaje intwaro igera kuri 200, ingabo z’ibihugu bigera kuri birindwi ziri ku butaka bwa RDC, mu gihe ubukungu n’imibereho y’abaturage byari byifashe nabi.

Yavuze ko icyo gihe yashyize imbere amahoro, umutekano no kongera guhuza Abanye-Congo, asobanura ko bahisemo ibiganiro kuko basanze igisirikare cyonyine kidashobora gukemura ikibazo.

Ati “Icyo twashyize imbere mbere ya byose cyari amahoro, umutekano n’ituze, kandi kugira ngo tubigereho twagombaga kongera guhuza Abanye-Congo. Twageze ku mwanzuro w’uko ibyo tutari kubigeraho dukoresheje igisirikare gusa. Mu mahitamo twari dufite harimo ibiganiro, ari na byo byaje kubyara ibiganiro hagati y’Abanye-Congo.”

Kabila yavuze ko nyuma y’aho hashyizweho Guverinoma y’ubumwe bw’igihugu, Itegeko Nshinga rishya rigategurwa, amatora agategurwa, Abanye-Congo bongeye kunga ubumwe.

Yavuze ko hagati ya 2006 na 2019 ubwo yavaga ku butegetsi, hashyizweho amategeko n’amavugurura agera kuri 600 mu nzego zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi n’amashyamba.

Yashinje Tshisekedi gusubiza igihugu inyuma

Kabila yavuze ko ubwo yashyikirizaga Tshisekedi ubutegetsi mu 2019, yamubwiye ko igihugu kigomba gukomeza kujya imbere kandi ko agomba kwirinda gusenya ibyo yari asanze byarubatswe, cyane cyane mu rwego rw’umutekano.

Yavuze ko icyo gihe nubwo ibibazo by’umutekano bitari byarakemutse burundu, hafi 95% by’ibibazo byari byarakemutse, kandi ko nta ngabo z’amahanga cyangwa abacanshuro bari muri RDC.

Kabila yavuze ko ibibazo byatangiye kwiyongera ubwo ihuriro rye, FCC, n’irya Tshisekedi, CACH, yahagarikaga ubufatanye mu ntangiriro za 2020, asobanura ko ibyo byakuyeho uburyo bwo kwibutsanya inshingano mu miyoborere.

Yashinje kandi ubutegetsi bwa Tshisekedi gushyira imbere ivangura rishingiye ku turere n’indimi no kuzamura mu ntera abo mu nzego z’umutekano hashingiwe ku nkomoko.

Ati “Mu gihugu nka Congo, ntushobora kuba umunyagitugu kandi twe ntidushaka abanyagitugu. Nyuma y’imyaka umunani, mbona ibyo twagezeho mu myaka hafi 20 byarasenyutse.”

Impamvu yahisemo kuyobora FRN

Kabila yavuze ko mu myaka ibiri ishize yari akomeje guhamya ko ibiganiro ari byo byari inzira nziza yo gukemura ikibazo cya RDC, ariko ko ubu asanga ubutegetsi bwa Kinshasa butabishaka.

Ati “Mu myaka ibiri ishize, navuze ko nemeraga ko hari inzira yo gusohoka muri ibi bibazo, kandi iyo nzira yari ibiganiro. Nemeraga byimazeyo ko hari ibindi bisubizo bitari urugamba rwa gisirikare.”

Yakomeje ati “Ariko nyuma y’imyaka ibiri, biragaragara ko ubutegetsi bwa Kinshasa budashishikajwe n’uburyo ubwo ari bwo bwose bw’ibiganiro. Bushishikajwe no kurwana iyi ntambara kugeza ku muntu wa nyuma kandi ntibushishikajwe no kubahiriza amahame ya demokarasi.”

Ni muri urwo rwego yavuze amagambo akomeye asobanura impamvu FRN yahisemo gushyira imbere ukwirwanaho.

Ati “Iyo ufunze urubuga rwa politiki kandi ugafata icyemezo ko igisubizo cyonyine ari ukurwana kugeza ku muntu wa nyuma, ni ayahe mahitamo usigira Abanye-Congo? Kwicara bakemera kuba abacakara, cyangwa gufata intwaro bakirwanaho?”

Yahakanye umugambi wo gucamo RDC ibice

Kabila yahakanye ibirego by’uko FRN yaba igamije gucamo RDC ibice cyangwa kuyikoresha mu nyungu z’igihugu runaka.

Yavuze ko amateka ya RDC agaragaza ko buri gihe iyo gahunda y’Itegeko Nshinga n’imiyoborere ihungabanyijwe, habaho ibikorwa byo kwigomeka cyangwa kurwanya ubutegetsi.

Yifashishije urugero rw’ibyabaye nyuma y’urupfu rwa Patrice Lumumba, imvururu za Katanga na Kasaï, ibikorwa bya Shaba I na Shaba II ndetse n’ibyabaye mu 1996, avuga ko byose byari bifite imiterere yo kurwanya ubutegetsi bwariho.

Ati “Gucamo igihugu ibice ntabwo byabaye kandi sinkeka ko bizabaho, kuko nta muntu ufite umugambi wo gucamo igihugu ibice. Njye sinakoresheje ijambo ‘balkanisation’; navuze ‘Sudanisation’ kuko ari cyo mbona gishobora kubaho.”

Kabila yanavuze ko ikibazo cyo guha intara ubwigenge mu miyoborere no mu micungire y’umutungo wazo gikwiye gukomeza kuganirwaho, kuko Itegeko Nshinga risanzwe riha intara ububasha bwinshi, ariko ko uburyo bwo kwegereza ubuyobozi abaturage butaranozwa bihagije.

Ku biganiro bya Doha n’iby’Abanye-Congo

Kabila yavuze ko FRN itigeze yanga gahunda y’amahoro ya Doha, ariko ko ikibazo gikomeye ari ubushake bwa politiki bwo gushyira amasezerano mu bikorwa.

Ati “Amasezerano ayo ari yo yose wasinya, ndetse yaba ari gahunda y’amahoro, niba nta bushake bwa politiki buhari, washobora no kuyajugunya mu myanda.”

Yashinje Leta ya RDC kutubahiriza bimwe mu byo yari yiyemeje birimo kurekura imfungwa no kubahiriza agahenge, avuga ko FRN icyemera ko inzira y’amahoro ishobora gukomeza ariko ko atari yo mahitamo yonyine.

Ku biganiro by’Abanye-Congo, yavuze ko bigomba kuba birimo impande zose kandi bikayoborwa n’urwego rwigenga.

Ati “Ibiganiro by’Abanye-Congo bigomba kuba birimo abafatanyabikorwa bose, cyangwa nibura abafatanyabikorwa b’ingenzi. Bigomba kuba ibiganiro byagutse kandi byigenga, aho abantu bafite ibitekerezo bitandukanye bicara bagashaka ibisubizo by’igihugu cyabo.”

Kabila yavuze ko gahunda y’ibiganiro Tshisekedi ashaka kuyobora ntacyo ishobora gukemura kuko yihitiyemo abagomba kubyitabira.

Ati “Ibiganiro bye ntabwo ari ibiganiro; ni ukwiganiriza. Ashaka kwiganiriza we ubwe, abantu be n’abo mu itsinda rye, hanyuma binyuze muri ibyo agahindura Itegeko Nshinga.”

RDC ikeneye impinduramatwara?

Kabila yanenze imitegurire y’amatora yo mu 2023, avuga ko FRN itayafata nk’amatora yizewe, anagaragaza ko atizeye ko ubutegetsi buriho buzategura amatora yo mu 2028 mu buryo bwizewe.

Ati “Ikibazo nyamukuru abantu bakwiye kwibaza ni iki: Congo ikeneye amatora cyangwa impinduramatwara?”

Yahise asobanura ko “impinduramatwara” avuga atari ngombwa ko iba iy’intwaro.

Ati “Impinduramatwara ntabwo bivuze byanze bikunze intwaro, amasasu no kurasa. Oya. Ni impinduramatwara mu buryo gahunda yose iyoborwamo, impinduramatwara mu buryo utegura amatora. Nutabikora, nyuma y’umwaka umwe tuzongera gusubira aho twatangiriye kandi tuzongera kurwana indi ntambara, niba atari izirenze imwe.”

Kabila yavuze ko ikimubabaza cyane kuva yava ku butegetsi ari ukubona RDC, “isubira inyuma imyaka 20 cyangwa 30”, ikongera kuba urubuga rw’abacanshuro n’aho abanyamahanga bakura inyungu.

Ati “Ikimbabaza cyane ni ukubona Congo itakaza ubwigenge bwayo, abaturage bayo bakarushaho gukena buri munsi, mu gihe hari itsinda rito ry’abantu rishyira amafaranga yaryo hanze y’igihugu. Iyo si Congo twarwaniye, ariko ni Congo tugomba kongera kurwanira kugira ngo dusubize ibintu ku murongo.”

Tariki ya 12 Ukwakira ni bwo umutwe wa FRN washinzwe. Kabila yagizwe Perezida wawo, Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa na Gen Maj Sultani Makenga bagirwa ba Visi Perezida, naho Dr. Freddy Kanikigi agirwa Umunyamabanga Mukuru. (Igihe)

Kabila agaragiwe n’abayobozi bakorana barimo Gen Sultani Makenga

Related posts

Leta y’u Burundi yatangaje impamvu yahagaritse Igiterane cyari kuyoborwa na Apôtre Mignonne wo mu Rwanda.

N. FLAVIEN

Indonesia: Abiyahuzi bakomerekeje abasaga 10 mu bari bagiye mu misa ya mashami.

N. FLAVIEN

Rubavu: Ikibazo cy’abana b’inzererezi bagaragara mu Mujyi wa Gisenyi kibangamiye abawutuye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777