Amizero
Amakuru Amakuru mashya Ubukungu Umutekano

Polisi y’u Rwanda yatangaje impamvu itohereje indege kuzimya inkongi yibasiye GOICO

Polisi y’u Rwanda yatangaje impamvu itohereje indege mu gikorwa cyo kuzimya inkongi y’umuriro yibasiye isoko rikuru rya Musanze ryakoreraga mu nyubako ya GOICO Plaza Ltd, ubwo ryashyaga rigakongoka ku wa Gatandatu tariki 10 Ukwakira 2026, abantu bamwe ku mbuga nkoranyambaga bakibaza impamvu hatifashishijwe indege mu kuzimya umuriro nkuko byakozwe igihe ishyamba ryo ku kirunga cya Muhabura mu karere ka Burera ndetse no kuzimya isoko rya Bujumbura i Burundi.

Umukozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi, CIP Benson Ndemezo mu kiganiro na Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, yavuze ko hakoreshejwe ubutabazi bushoboka kuko indege izimya ahantu hafunguye. Yasobanuye ko impamvu hatakoreshejwe indege ari imiterere y’inyubako kuko yari ifunganye kandi indege zikoreshwa mu kuzimya ahantu hafunguye.

Yagize ati: “Indege igira aho izimya, indege ntabwo yazimya mu nzu. Hari ibintu nabonye bicaracara ku mbuga nkoranyambaga bavuga ngo indege yari kuza ikajya imena amazi. Biriya bintu mubona bakoresha ku mbuga nkoranyambaga ibyinshi aba ari amashusho y’ubwenge buhangano, (AI). Indege izimya ahantu hafunguye ariko inzu ifite igisenge hejuru, irafunze, wazimyamo gute? Ubushobozi bwari buhari ni bwo bwakoreshejwe.”

Yakomoje ku ntandaro y’inkongi

CIP Benson yashimangiye ko ubugenzuzi bw’ibanze bwagaragaje ko inkongi yibasiye ‘GOICO Plaza’ yatewe n’abantu basudiriraga hafi y’ibintu bishobora gufatwa n’umuriro mu buryo bworoshye, nk’imyenda kuko hakorerwaga ibikorwa by’ubudozi n’ubukorikori.

Yagize ati: ”Mu bugenzuzi bw’ibanze bwatumye Goico ishya byagaragaye ko basudiraga hari ibintu bishobora kwaka vuba nk’imyenda, matera noneho uwasudiraga ntiyareba ngo ndasudirira he asudira ibishashi bijya mu myenda.”

Yagaragaje ko isoko rikimara gushya abantu batihutiye guhamagara ngo basabe ubutabazi bwihutirwa ari na yo mpamvu byagoranye kuyizimya kuko inkongi yari yamaze kusakara no mu yandi magorofa .

Mu bindi bibazo byagaragajwe harimo kutagira ibikoresho bihagije byo kuzimya inkongi, ibikoresho byari bihari bikaba byari bishaje, ndetse n’aho kubika amazi yo kuzimya umuriro hakaba hatari hahari.

CIP Benson avuga ko mu bindi byongereye ubukana bw’inkongi ari uko ibicuruzwa byari bibitse mu bucucike aho aho restora, matera gaze n’ibindi byari byegeranye.

Hatanzwe inama mu kwirinda inkongi

Uyu muyobozi agira abantu inama yo kubahiriza amategeko agenga imyubakire mu rwego rwo gukumira inkongi, kugira ibikoresho bizimya umuriro kandi bikora neza ndetse bakihutira gutabaza igihe bagize ibyago bahamagara 111 cyangwa 078831120 kandi ntibagire ubwoba bwo gutabaza kuko uwagize ibyago adahanwa cyangwa ngo yishyuzwe.

Yagize ati: “Hari abantu benshi bagira ubwoba bazi ko iyo agize ibyago babanza kumufunga. Reka mbamare impungenge; ni ibyago wagize, ntabwo bagufunga kuko wagize ibyago. Wowe tabariza ku gihe.”

Isoko rikuru rya Musanze rizwi nka GOICO ryakorerwagamo n’abantu basaga 2000, rikaba ryararemwaga n’abasaga ibihumbi 15. Ubuyozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwagaragaje ko ubugenzuzi bw’ibanze bwagaragaje ko hangiritse ibicuruzwa n’ibikoresho bifite agaciro ka miliyari zisaga 30 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe inyubako ubwayo ibarirwa agaciro ka miliyari 17 Frw.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yahamije iby’icyo gihombo, avuga ko amagorofa ane yose y’iri soko ryakoreragamo abacuruzi basaga 2 000 yakongotse uhereye ku yo hejuru ariko igice cyo hasi kikaba cyararokotse.

Iyi nkongi ikimara kuba, Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije abacuruzi bagizweho ingaruka n’ibyo byago, inabizeza ko izabafasha kongera gusana iryo soko n’ubundi bufasha bunyuranye ku bacuruzi bahuye n’ibihombo.

Related posts

Rayon Sports yatangiye Shampiyona itsinda Kiyovu Sports

KALISA

Ubwirakabiri bw’Ukwezi mu kirere cy’u Rwanda kuri iki Cyumweru

N. FLAVIEN

FARDC yatangaje impamvu yarashe indege ya gisivile yari yaguye mu Minembwe.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777