Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike Trending News

Musanze: Umuryango FPR-Inkotanyi washishikarije abanyamuryango bawo kudasigana mu rugendo rw’iterambere

Kuri iki cyumweru, tariki ya 14 Ukuboza 2025, Umuryango FPR-Inkotanyi mu murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, wakoze Inteko Rusange isanzwe abanyamuryango bishimira ibyo bamaze kugeraho mu mwaka umwe bashyira mu bikorwa ibikubiye muri Manifesto y’Umuryango, banasabwa gukomeza kongera imbaraga mu rugendo rw’iterambere.

Iyi nteko yitabiriwe n’abayobozi batandukanye biganjemo abaturutse ku rwego rw’Akarere n’Umurenge, hamwe n’abanyamuryango baturutse mu tugari twose tw’uyu murenge.

Clarisse Uwanyirigira, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Musanze, yasabye abanyamuryango gukomeza kwisuzuma mu byo bakora kugira ngo bamenye aho bageze, anabashishikariza kwirinda gusigara inyuma mu bikorwa by’iterambere.

Yagize ati: “Tugomba gukora uko dushoboye kose tukarangwa n’ubudasa, tukanga umugayo kandi tugaharanira kuba imbere muri byose.”

Yagarutse kandi ku bikorwa biri muri Manifesto birimo ubuhinzi bugezweho, uburezi kuri bose, gahunda ya Ejo heza, ubwisungane mu kwivuza n’izindi  anasaba ubufatanye bw’abanyamuryango mu kuzishyira mu bikorwa.

Kabayiza Yves Jean Aimé, uhagarariye Komisiyo y’Ubukungu ku rwego rw’Akarere, wari intumwa ya Chairman wa FPR-Inkotanyi, yasabye abanyamuryango gutahiriza umugozi umwe no kugira intego zihamye mu byo bakora.

Yagize ati: “Iterambere ntiryagerwaho abantu badakorera hamwe. N’iyo ryagerwaho, ntihabasha gupimwa umusaruro waryo, tugomba gufatanya, tugakorera ku ntego.”

Yongeyeho ko abayobozi bagomba kuba ku isonga mu gukemura ibibazo abaturage bahura na byo, ati: “Ibibazo birazwi, icyo tugomba gutekereza ni igikwiye gukorwa ngo bikemuke. Umunyamuryango akwiye gutanga umusanzu kugira ngo ibibazo bigere ku bayobozi nabo bashake inzira yo kubikemura.”

Yagarutse kandi ku bindi by’ingenzi nk’isuku kuri bose n’ahantu hose, kurangwa n’ikinyabupfura no kwitabira gahunda zitandukanye ziteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Umurenge wa Cyuve, umwe mu 15 igize Akarere ka Musanze, ugizwe n’igice cyashyizwe muri gahunda yo kwagura Umujyi wa Musanze. Kuri ubu, harigaragaza ibikorwa remezo nk’imihanda, amashanyarazi, amazi, amashuri n’amavuriro.

Mu  murenge wa Cyuve habarizwa abanyamuryango 28,363 bangana na 93.7% by’abaturage bawutuye, kandi ubukangurambaga burakomeje ngo n’abandi bose bazinjire mu muryango bityo bihute mu iterambere bari hamwe.

Inteko rusange yahuje abanyamuryango ba RPF-inkotanyi baturutse hirya no hino mu gihugu
Kabayiza Yves Jean Aimé, uhagarariye Komisiyo y’Ubukungu ku rwego rw’Akarere, wari intumwa ya Chairman wa RPF-Inkotanyi, yasabye abanyamuryango gutahiriza umugozi umwe no kugira intego zihamye mu byo bakora.
Abitabiriye Inteko rusange ungutse inama z’ingirakamaro zafasha buri wese mu rugendo ry’iterambere
Mu  murenge wa Cyuve hamaze kurahizwa abanyamuryango barenga ibihumbi 28

Related posts

Umunya-Colombia Vergara Sanchez yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda

N. FLAVIEN

Kamonyi: Imodoka ya RITCO yari itwaye abagenzi yahiye irakongoka[Amafoto]

N. FLAVIEN

Rubavu: Chorale ‘Kizwa uragwe Ijuru’ ihamya ko kwegera Yesu cyane bituma ingo za benshi zikomera.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777