Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro

Daddy de Maximo yatangije igikorwa cyo kurohora Isimbi Noeline kureka gukina pornography

Nyuma yo kunyura mu nzira y’umusaraba bikamushora mu gukina filimi z’urukozasoni, Isimbi Noeline Yvonne uri mu Rwanda kuri ubu yatangaje icyamufasha gusubira mu buzima busanzwe.

Isimbi Noeline Yvonne wamenyekanye cyane mu bitangazamakuru bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga kubera gushyira nkana amafoto y’ubwambure bwe ahagagaragara yifuza kuva mu buzima bwo gikina filimi z’urukozasoni (Pornography) akajya mu buzima busanzwe.

Ubwo yari akubutse mu gihugu cya Nigeria abamo guhera umwaka ushize aho ari gukorera umwuga wo gukina filimi z’urukozasoni, Isimbi Noeline yasanganiwe n’itangazamakuru maze aritangariza icyifuzo cye ahamya ko cyaufasha gusubira mu buzima busanzwe.

Aragira ati “Ndamutse mbonye igishoro gifatika (Capital) ngakora ishoramari ryabasha kumbeshaho nareka gukina filimi z’urukozasoni nkabona n’uburyo nivuza ibibazo by’ihungabana natewe no gufatwa nabi n’abakabaye barampaye indero nziza.

Mu kiganiro na Isimbi TV, uyu mwangavu w’imyaka 21 y’amavuko yavuze ko ntayindi mpamvu yamuteye kwishora muri ibyo atari ugushaka ubuzima. Ati “Njye rwose nkina filimi soft porno. Ni video nshyira ku mbuga nkoranyambaga zanjye abantu bakanyishyura. Siryamana n’abagabo ahubwo icyo nkora ni uko njya mu nzu z’imyidagaduro nkabyina nambaye imyenda migufi igaragaza uko nteye, ushaka akankoraho ariko akishyura.

Akomeza agira ati “Nicyo gishoro mfite, nasanze aricyo kintu mfite ku mubiri cyampesha amafaranga nanjye nkabona ubuzima. Mbikora kinyamwuga  izo filimi ngufi nkora nzikora njyenyine nifashishije ibikoresho byabugenewe umuntu yakwita ‘Ibikinisho’… [Electronic toys]. Bimpa amafaranga menshi ava mu bazireba (Views) ndetse n’abo tuganira kuko kunyandikira nkanagusubiza ni amadorali”

Uyu mukobwa ufite uburebure buri hagati ya 1m60 na 1m65, ibiro wabarira hagati ya 47 na 53 ngo ntateze kuzabana n’umugabo kandi ngo ntabwoba aterwa n’uko ibyo akora bishobora kuzamubera urukozasoni mu maso y’abazamukomokaho. “Sinkunda abagabo kandi sinshaka kuzabana n’umugabo. Abo nzabyara bo bazabaho mu buzima nyine bujyanye n’icyo gihe kuko ibi turimo uyu munsi mu myaka 20 ishize ntawakekaga ko bizaba bikorwa. Abo nzabyara ashobora kuzaba akora ibirenze ibyo njye ntazaba mbasha kumva icyo gihe.”

Imwe mu mafoto y’ubwambure bwe yashyize hanze

Isimbi Noeline ufite se wahoze mu ngabo z’u Rwanda akaza gutandukana na nyina umubyara akishakira undi mugabo biza kumuviramo kubaho mu buzima bubi, avuga ubwo yahuye n’umunyamideli Dady de Maximo aribwo yabashije gufunguka umutima agatangaza bwa mbere icyo yifuza ngo abe yareka uwo mwuga benshi bafata nka kirazira.

Ati “Yanganirije byinshi ambaza icyo mbona cyamfasha kubivamo ariko mubwira ko mbonye amafaranga ahagije ngakora ishoramari nabireka. Nsanga ayo mafaranga abonetse yamfasha ngashaka abazi iby’ubuzima bw’imitekerereze bakamfasha gukira ihungabana. Iyi gahunda yaratangiye kandi nizeza abanyarwanda ko bizakunda nkava muri ubwo buzima.”

Isimbi Noeline yatangiye kwishakashaka no kwivumburira icyamuha imibereho myiza anamamarira muri Miss Rwanda 2019 nyuma yo kunanirwa kuba mu bihugu nka Kenya, Tanzania, Mozambique yanyuzemo yerekeza South Africa ndetse kuri ubu akaba ahahira mu gihugu cya Nigeria aho akina soft porno nka business.

Isimbi Noeline Yvonne ubwo yari muri Miss Rwanda 2019

Related posts

Igisirikare cy’u Rwanda cyungutse abasore n’inkumi bari bamaze umwaka batozwa [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Martin Rodriguez Cristian wa Direct Energie yegukanye Tour du Rwanda 2021

NDAGIJIMANA Flavien

Bukavu: Batandatu mu bateye bitwaje intwaro bishwe abandi benshi bafatwa mpiri [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

3 comments

Ntwari Eric June 9, 2021 at 6:58 AM

Bien fait

Bcp important

Reply
Mabe June 9, 2021 at 2:47 PM

Ariko n’ubundi aka gakobwa nako iki gikobwa ndabona kiri sexy nibakireke gikine izi pornographic films zirakibereye kbs !!! Mbega ibinwa byiza !!! Yoo yooo 😓😓🤷‍

Reply
Pascal June 9, 2021 at 2:48 PM

Sha abeza bapfa ubusa koko ! Ndebera nk’utu mwana w’umukobwa wapfubyemo umugore mwiza gutya ubereye urugo !!!

Reply

Leave a Comment