Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike Uburezi

Abana bahize abandi mu gihugu mu bizamini bya Leta 2025/2026 bagaragaje akabari ku mutima

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, MINEDUC ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), batangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ya 2025/26, hagaragazwa n’abahize abandi ku rwego rw’Igihugu.

Aya manota yatangajwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2026 aho mu bizamini byo mu mashuri abanza batsinze ku kigero cya 88,21% by’abanyeshuri bakoze bose, mu gihe mu cyiciro rusange batsinze ku kigero rya 85% by’abari bakoze bose. Abatsinze ni ukuvuga ko bagize amanota kuva kuri 50% kuzamura.

By’umwihariko muri uyu mwaka, abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta mu mashuri abanza banditse amateka yo kuba ari bo benshi cyane, kuko biyongereyeho ibihumbi birenga 50, bitewe n’uko nyuma ya COVID-19 bize ari ibyiciro bibiri.

Rwego Mutijima Bruno Ricky wabaye uwa mbere mu mashuri abanza n’amanota 99,6% wiga muri École Internationale La Racine mu Karere ka Bugesera, yavuze ko intsinzi yabonye isoza amashuri abanza imuteye imbaraga zo gukomeza guharanira gutsinda ku rwego rw’Igihugu.

Yongeyeho ati “Ikintu cyatumye nsinda harimo ishyaka ry’uko ikigo cyanjye cyari icya mbere n’ubundi umwaka ushize, kandi na njye nashakaga kwigaragaza. Imbaraga nashyizemo rero ni ukwiga cyane nshaka kumenya ibintu bishya buri munsi, kandi ibanga ry’ibyo ni ukwiyumvisha ko nta cyo uzi ariko ugakomeza no gusubiramo kenshi ibyo wize.”

Musonga Isimbi Olla wiga muri FAWE Girls School i Kigali yabaye uwa kabiri n’amanota 98,7% mu basoje icyiciro rusange, akaba anganya amanota na Uwamariya Leontine wiga muri ISF Nyamasheke wabaye uwa mbere.

Ati “Ibintu byamfashije ni ukugira intego nini, kwizera ko ibintu bizagenda neza ndetse no gukora cyane. Ababyeyi banjye ni bo bagize uruhare rwa mbere muri uru rugendo kuko ni bo banzanye ku ishuri, kunyishyurira ishuri n’ibindi nakeneraga kandi bagiye bangira inama. Nifuza kuba umuhanga mu by’imiti kandi nkagera kure hashoboka kuko ubu nabonye ko nta cyakwitambika urugendo rwanjye.”

Irumva Bigwi Hugo wabaye uwa kabiri mu bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’amanota 99,4% wiga muri GS APACOPE mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko ibanga ry’umusaruro mwiza yagezeho rishingiye ku buryo yateguraga amasomo ye.

Ati “Iyi ntsinzi nyikesha ababyeyi banjye n’abarezi kuko bamfashije muri uru rugendo. Ibanga nakoresheje ni ukugenda mbaza ibibazo ahantu numva kandi nkanasubiramo cyane amasomo niga. Najyaga niga cyane nshaka kuza muri batanu ba mbere none ubu ndishimira ko nabigezeho.”

Bigwi yongeyeho ko agira inama abana bari ku ntebe y’ishuri gushishikarira gusubiramo amasomo yose kenshi kandi bakayasobanuza abarimu cyane, ndetse ko mu mashuri yisumbuye agiye gukomereza atazatezuka ku ntego zamugejeje ku ntsinzi mu mashuri abanza.

Abana baje mu myanya ya mbere bahembwe muri rusange ni 13 mu byiciro byombi kandi igihembo nyamukuru bahawe by’umwihariko ku ba mbere ni mudasobwa. Ubusanzwe hahembwaga batanu ba mbere kuri buri cyiciro ariko mu mashuri abanza babaye umunani aba kabiri bangayije amanota 99,4% ari barindwi.

Abana bahize abandi mu bizamini bya Leta mu mashuri abanza.
Abana batanu bitwaye neza mu bizamini bya Leta bisoza Icyiciro Rusange 2025/2026.

Related posts

Mali yahagaritswe by’agateganyo muri ECOWAS: agahinda kageretse ku kandi

N. FLAVIEN

Perezida Paul Kagame yagabiye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba uri mu Rwanda inka z’inyambo [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

M23 ikomeje gufata FDLR na FARDC benshi mu mukwabu udasanzwe muri Goma.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777