Amizero
Amakuru Politike Umutekano

Abakekwa ko ari abo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bagabye igitero mu Karere ka Rubavu.

Abarwanyi bataramenyekana neza bikekwa ko ari abo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, bagabye igitero mu Murenge wa Bugeshi kiburizwamo.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, ahagana mu ma saa yine (22h00) ubwo aba bakekwa ko ari abarwanyi ba FDLR, bagabye igitero mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Bugeshi, Akagari ka Hehu, Umudugudu wa Bereshi.

Aba barwanyi binjiye ku butaka bw’u Rwanda, mu gihe bari bataragera ku ntego yabo bikanga inka z’uwitwa Twagirayezu Jean de Dieu uzwi ku mazina ya Maguru, niko gutangira kurasa ndetse zimwe muri zo zirapfa.

Umwe mu baturage batuye aho byabereye yabwiye Rwandatribune dukesha iyi nkuru ko ababikoze bahise bahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bata ibikoresho bya gisirikare birimo amasasu n’ibisasu ntezwantoki bizwi nka Gerenade(Grenades).

Undi yagize ati: “bishoboka ko aba barwanyi bari baje bateye bakikanga Ingabo z’u Rwanda RDF bagahita basubira muri DRC. Yego bikanze inka ndetse banazirasamo ariko bigaragara ko bashwirahiye kubera kwikanga RDF”.

Bakimara kwikanga, bahungiye muri Gurupoma ya Buhumba, Lokarite ya Nyirakabundi ariko babanje kurasa inka.

Ngendahimana Makombe Deo ni umuyobozi wa Teritwari ya Nyiragongo. Yabwiye Rwandatribune ko abo barwanyi bangije ibikorwa by’abaturage be mu gace gahana imbibi n’umurenge wa Bugeshi, aho bishe inka z’abaturage zigera kuri 3 ndetse bakanasahura ingo z’abaturage.

Bwana Ngendahimana Makombe kandi yavuze ko abo barwanyi bageraga mu itsinda ry’abantu 12 bavugaga Ikinyarwanda n’ururimi rw’Ilingara, biravugwa kandi ko aba barwanyi mu gusubira muri Congo, baba basakiranye n’ingabo za FARDC gusa ntiharamenyekana umubare w’abapfuyemo cyangwa ngo bakomereke.

Ku itariki 10 Ukuboza 2018 ni bwo abarwanyi bivugwa n’ubundi ko ari aba FDLR baheruka kugaba igitero mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Busasamana. Icyo gihe bakomwe imbere n’ingabo z’u Rwanda ndetse barindwi muri bo bahasize ubuzima.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, inzego z’Ubuyobozi zirimo iz’ibanze n’iz’umutekano zakoranye inama n’abatuye mu gace ibi byabereyemo.

Colonel Andrew Nyamvumba.

Colonel Nyamvumba Andrew, Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa muri Division ya 3 y’Ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, yavuze ko umwanzi wateye nta ngufu afite kuko ngo ari nayo mpamvu yahimbiye ku nka.

Mu nama yagiranye n’abaturage bo mu Murenge wa Bugeshi, Akarere ka Rubavu, uyu Muyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa muri Diviziyo ya 3 y’ingabo z’uRwanda ikorera mu Ntara y’uburengerazuba yatanze ubutumwa buhumuriza abaturage nyuma y’igitero cyaraye kigabwe n’inyeshyamba za FDLR.

Col Nyamvumba yagize ati: ”umwanzi wacu FDLR kuba yahunze ingabo agahitamo gutera inka z’umuturage, nabyo azabyishyura mu buryo bukwiye. Ingabo zanyu murazizi, aho umwanzi ari turahazi yashakaga kutwereka ko ahari, ndabahumuriza ntabwo azongera. Dufite ubushobozi n’ubushake bwo gukemura iki kibazo”.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, bwana Nzabonimpa Déogratias nawe yahumurije abaturage kuko umwanzi nta mbaraga afite.

Vice Mayor FED/Rubavu District.
Iyi nyana yakomeretse muri ibyo bikorwa.
Iyi nayo yakomeretse.

Related posts

Ubwongereza bwasubije Nigeria akayabo k’amafaranga yari yaribwe n’uwahoze ari Guverineri

NDAGIJIMANA Flavien

Urushize cyera ruhinyuza intwari: Tanzania yemeye kwinjira muri gahunda ya COVAX

NDAGIJIMANA Flavien

Rulindo: Inkuba yakubise abanyeshuri 30 ibasanze mu nzu.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment