Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Imikino

Champions League: Real Madrid yo muri Espagne yegukanye igikombe cya 14 itsinze Liverpool yo mu Bwongereza.

Ikipe y’ikigugu ya Real Madrid yo muri Espagne yegukanye igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya 14 nyuma yo gutsinda Liverpool yo mu Bwongereza igitego kimwe ku busa mu mukino wabereye kuri Stade de France i Paris, nyuma y’uko Uburusiya bwagombaga kuberamo uyu mukino bufatiwe ibihano kubera intambara yo muri Ukraine.

Ni umukino wari wahagurukije Isi yose, aho abakunzi b’umupira w’amaguru bari biteze ko Liverpool ishobora kwihorera kuri Real Madrid yayitwaye iki gikombe mu 2018 iyitsinze 3-1.

Ku rundi ruhande, hari ihurizo bibaza niba Real Madrid ishobora gutsinda indi kipe yo mu Bwongereza nyuma yo gukuramo Chelsea na Manchester City mu byiciro byabanje.

Igice cya mbere cy’umukino cyihariwe na Liverpool ndetse ni nayo yabonye uburyo bwinshi bw’ibitego harimo ubwabonywe na Mo Salah inshuro ebyiri ndetse n’umupira Sadio Mane yateye ukagarurwa n’igiti cy’izamu.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Real Madrid yatsinze igitego ariko nyuma yo kugenzura igihe kinini, VAR iza kwemeza ko yari yaraririye.

Igice cya kabiri cyatangiye Real Madrid iri hejuru ndetse igerageza guhana umupira ku buryo hashize iminota icumi bigaragara ko yinjiye mu mukino ugereranyije n’igice cya mbere.

Ku munota wa 59, Vinicius Junior yatsinze igitego nyuma y’umupira mwiza yahawe na Fede Valverde.

Liverpool yagerageje uburyo bwose bwo kwishyura gusa inshuro zose umunyezamu wa Real Madrid, Thibaut Courtois, ayibera ibamba inanirwa gutera mu izamu.

Igikombe Real Madrid yegukanye ni icya 14 kuva iri rushanwa ryabaho. Igiheruka yari yacyegukanye mu 2018.
Ibikombe 14 ifite yabyegukanye mu 1956, 1957, 1958, 1959, 1960, 1966, 1998, 2000, 2002, 2014, 2016, 2017, 2018 na2022.

AC Milan ni yo iyikurikira mu kugira ibikombe byinshi (7) mu gihe Bayern Munich na Liverpool ziyigwa mu ntege n’ibikombe bitandutu.

Uyu mukino wari wahagurukije Isi ndetse wanavugishije benshi, watangiye ukerereweho kuko wagombaga gutangira saa tatu (21h00) ku isaha y’i Kigali mu Rwanda ariko kubera gutinzwa n’abafana barimo binjira, watangiye saa tatu n’igice (21h30) ku isaha y’i Kigali mu Rwanda.

Related posts

Abaririmbyi bo kuri ADEPR Muhoza barashinja Umuyobozi w’Ururembo kubayoboza igitugu.

NDAGIJIMANA Flavien

Afrobasket zone 5: Kenya itsinze Misiri yegukana igikombe

NDAGIJIMANA Flavien

Rayon sport: Guy Bukasa n’umwungiriza we beguye ku mirimo yabo

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment