Amizero
Amakuru Hanze Politike Umutekano

Abateguye igitero cyahitanye abasirikare ba Amerika i Kabul bamenyekanye.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye igitero cy’akadege katarimo umupilote (drone) ku mutwe wiyita Leta ya kisilamu (IS) mu burasirazuba bwa Afghanistan, zica intagondwa imwe yo muri uwo mutwe, nkuko abategetsi ba gisirikare babivuga.

Icyo gikorwa cya gisirikare cyagambiriye “uwacuze umugambi” w’igitero cy’i Kabul wo mu mutwe wa IS-K mu ntara ya Nangarhar.

Umutwe wa IS-K wigambye ko ari wo wagabye igitero i Kabul ku wa kane gishobora kuba cyariciwemo abantu bagera ku 170, barimo abasirikare 13 b’Amerika.

Amerika yavuze ko “amakuru y’ibanze” agaragaza ko igitero cyayo cyishe uwari ugambiriwe wo muri IS, kandi ko nta muturage w’umusivile wapfuye.

Perezida w’Amerika Joe Biden ku wa gatanu yasezeranyije guhiga intagondwa yiyitirira idini ya Islam yihishe inyuma y’igitero cy’umwiyahuzi witurikijeho igisasu ku wa kane.

IS-K, cyangwa Islamic State mu ntara ya Khorasan, yavuze ko yagabye icyo gitero, ni ishami ry’umutwe wa IS.

Ni cyo gitero cya mbere cy’ubuhezanguni bwinshi kandi kirimo urugomo rwinshi mu bitero byose byakozwe n’imitwe y’intagondwa yiyitirira Islam muri Afghanistan.

Related posts

Bujumbura: Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yategetse impande zihanganye muri DRC guhagarika imirwano.

NDAGIJIMANA Flavien

Dr Bizimana wayoboraga CNLG yagizwe Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Bwa mbere mu mateka ikipe y’igihugu ya Basketball ya US yatsinzwe n’ikipe yo muri Afurika

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment