Leta ya Iran yatangaje ko ingabo zayo zo mu mazi zarashe missiles, roquettes ndetse n’ama-drones hafi y’amato ya gisirikare ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari ari mu nzira anyura mu mu muhora wa Hormuz, mu gikorwa yavuze ko cyari kigamije gutanga umuburo.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Times of Israel ku wa Mbere tariki 04 Gicurasi 2026, Iran yavuze ko yabanje gutanga imiburo myinshi ku mato ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mbere yo gufata icyemezo cyo kurasa ibyo bikoresho bya gisirikare.
Televiziyo ya Leta ya Iran yatangaje ko ingabo zayo zari zabonye ayo mato ya Amerika ari kugenda muri iyo nzira y’ingenzi ku bucuruzi bw’isi, maze zigafata icyemezo cyo kuyaburira. Iyo televizi yo yavuze ko nyuma y’uko ayo mato yirengagije imiburo ya mbere, ingabo za Iran zarashe missiles, roquettes n’ama-drones hafi yayo, nk’uburyo bwo kuyabuza gukomeza urugendo.
Iran yavuze ko ibyo yakoze ari uburyo bwo kwirwanaho no gukumira icyo yise ibikorwa by’umwanzi, mu gihe yakoresheje amagambo akakaye ishinja Amerika ibikorwa by’ubushotoranyi muri ako karere.
Nubwo Iran ivuga ibi, uruhande rwa Amerika rwatangaje indi nkuru itandukanye. Abayobozi b’ingabo za Amerika bemeje ko amato abiri arimo ayitwaje missiles yinjiye muri ako karere, ariko bashimangira ko nta na kimwe cyigeze gikubitwa cyangwa ngo cyangizwe n’ibyo bitero.
Nanone kandi, nta raporo yigeze igaragaza ko hari abasirikare bakomerekeye muri icyo gikorwa, ibintu bigaragaza itandukaniro rikomeye mu buryo impande zombi zisobanura ibyabaye.
Umuhora wa Hormuz ni imwe mu nzira z’ingenzi ku isi zinyuzwamo peteroli nyinshi, bityo ibikorwa byose bya gisirikare bihabera bikunze guteza impungenge ku mutekano w’akarere ndetse n’ubukungu bw’isi muri rusange.
Ibi bintu byongeye kugaragaza umwuka mubi hagati ya Iran na Amerika, aho buri ruhande rukomeza gutanga ibisobanuro byarwo ku byabaye, bikongera impungenge z’uko hashobora kuba indi myigaragambyo ya gisirikare muri ako gace.

