Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

RIB yataye muri yombi CG (Rtd) Gasana Emmanuel.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi CG (Rtd) Emmanuel K. Gasana, wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Amakuru yatangajwe na RIB mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, avuga ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana yatawe muri yombi nyuma y’uko akuwe ku mwanya we n’Umukuru w’Igihugu.

RIB yavuze ko “Iperereza rikomeje, andi makuru tuzagenda tuyabatangariza bishingiye ku byo rizagenda rigaragaza.”

CG (Rtd) Emmanuel Gasana yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba muri Werurwe 2021. Byari nyuma y’amezi icumi ahagaritswe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, icyo gihe nabwo byavugwaga ko hari ibyo akurikiranyweho.

Mbere yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu 2018, Gasana yabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka icyenda.

Muri Nzeri uyu mwaka, CG (Rtd) Emmanuel Gasana na bagenzi be bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru muri Polisi y’u Rwanda.

Amategeko y’u Rwanda agena ko umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni icumi.

Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse (Igihe).

 

Related posts

Miss Muheto Divine yasabiwe gufungwa umwaka n’amezi umunani.

N. FLAVIEN

Igihe cyose DR Congo imaze muri EAC ntirishyura imisanzu isabwa.

N. FLAVIEN

Agace ka Bwiza muri DRC gakomeje kuba isibaniro hagati ya FARDC na M23.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777