Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike

CG (Rtd) Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yahagaritswe ku mirimo.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yahagaritse ku mirimo CG (Rtd) Gasana K Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba kubera ibyo agombwa kubazwa akurikiranyweho.

Itangazo rimuhagarika ku mirimo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, ntabwo rigaragaza byinshi ku byo CG (Rtd) Gasana K Emmanuel akurikiranyweho.

CG (Rtd) Gasana K Emmanuel yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba muri Werurwe 2021. Byari nyuma y’amezi icumi ahagaritswe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, icyo gihe nabwo byavugwaga ko hari ibyo akurikiranyweho.

Mbere yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu 2018, CG (Rtd) Gasana K Emmanuel yabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka icyenda yose.

Muri Nzeri uyu mwaka, CG (Rtd) Gasana K Emmanuel na bagenzi be bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru muri Polisi y’u Rwanda.

CG (Rtd) Emmanuel Gasana yahagaritswe ku mirimo/Photo Internet.

Related posts

Batandatu baguye mu mpanuka ikomeye ya bus ya Volcano.

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Ak’abajura bamaze iminsi bajujubya rubanda kashobotse.

NDAGIJIMANA Flavien

Colonel wahoze muri FARDC yatorotse yiyunga kuri M23.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment