Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022, yakiriye mu biro bye, Village Urugwiro, intumwa z’u Burundi zari zizanye ubutumwa bwa mugenzi we, Evariste Ndayishimiye.
Izi ntumwa zari zirangajwe imbere na Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco, na Siporo mu Burundi, Amb. Ezéchiel Nibigira, bagirana ibiganiro byihariye ku kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi wajemo igitotsi kuva mu mwaka wa 2015.
Ibinyujije ku rukuta rwa Twitter, Perezidansi y’u Rwanda yanditse ko “iri tsinda ryagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa Perezida Évariste Ndayishimiye”.
Yakomeje iti: “Ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano hagati y’Ibihugu byombi”.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ibi biganiro byitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent n’Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Vincent Nyakarundi.
Kuba intumwa zo kuri uru rwego zitabiriye, ibi biragaragara nk’indi ntambwe mu gushimangira icyerekezo cyo kuzahura umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi, Ibihugu bimaze igihe birebana ay’ingwe.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuba mubi mu 2015, ubwo nyakwigendera Petero Nkurunziza wayoboraga u Burundi yiyamamazaga, abarundi batishimiye uko kwiyamamaza (babyita manda ya gatatu) biraye mu mihanda, haduka n’irindi tsinda ry’abasirikare bashatse guhirika ubutegetsi bwe. Leta y’u Burundi yavuzeko u Rwanda rushyigikiye abashatse guhirika ubutegetsi, ibintu u Rwanda rutahwemye guhakana rwivuye inyuma. Ku rundi ruhande, u Rwanda narwo rwashinje u Burundi gucumbikira abahungabanya umutekano warwo, ibintu u Burundi nabwo bwahakanye bwivuye inyuma.



2 comments
Niba hari ikintu kinshimishije, iyi nkuru irimo !! Nk’abaturanyi ndetse abavandimwe, dukwiye kubana kandi neza cyane duhahirana, dusangira ku kabisi n’agahiye
Erega n’ubundi turi abavukanyi !! Ibyo dupfana biruta ibyo dupfa !!