Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Euro 2021: England yasanze Italy ku mukino wanyuma (Amafoto)

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 07 Nyakanga 2021 ku kibuga cya Wembley stadium hakinwe umukino wa kabiri wa ½ cy’irangiza England igeze ku mukino wa nyuma isezereye Denmark ku bitego 2-1

Nyuma y’aho ikipe y’igihugu y’ubutaliyani iboneye itike yo kuzakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Uburayi ‘Euro2020’, kuri uyu wa gatatu hari hatahiwe amakipe ya Denmark n’Ubwongereza yagombaga kwisobanura ngo haboneke ikipe isanga Azzurri ku mukino wa nyuma uzakinwa kuri iki cyumweru.

Mu mukino wa kabiri wa ½ cy’irangiza mu irushanwa rya Euro 2021, kuri uyu wa gatatu tariki ya 07 Nyakanga 2021 kuri stade ya Wembley, England isezereye Denmark iyitsinze ibitego  2-1

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe. Mikkel Damsgaard wa Denmark niwe wafunguye amazamu ku munota wa 30 mu gihe igitego cya mbere cya England cyinjijwe na myugariro wa Denmark Kjaer Simon witsinze igitego ku munota wa 39.

Ibi byatumye umusifuzi Danny Makkelie atanga inyongera y’iminota 30 y’inyngera mu duce tubiri nk’uko bigenwa n’amategeko agenga iri rushanwa maze ku munota w’104 Kapiteni wa England Harry James Kane abonera ikipe ye igitego cya 2 kuri Penaliti, iki akaba ari nacyo gitego cy’intsinzi kuri Three lions.

Kuri iki cyumweru, hateganijwe umukino wa nyuma w’iri rushanwa, umukino uzahuza Italy na England, umukino uzatangira ku isaha ya saa tatu zuzuye.

Related posts

Ruhago Nyarwanda: Haravugwa iki ku isoko ry’igura n’igurisha?

NDAGIJIMANA Flavien

Visi Meya w’Akarere ka Rwamagana wari ufunganwe n’umukire Dubai yahagaritswe ku mirimo.

NDAGIJIMANA Flavien

U Rwanda rwashyikirije ku mugaragaro u Burundi abarwanyi 19 ba RED Tabara bafatiwe mu Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment