Visi Perezida wa Tanzania, Emmanuel John Nchimbi, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye kandi ko ahise anava mu buzima bwa politike n’akazi k’Igihugu, nk’uko bigaragara mu ibaruwa yanditse ikaba yakwiye ku mbuga nkoranyambaga.
Kugeza ubu, nta mutegetsi aremeza iyo nkuru, ariko BBC dukesha iyi nkuru yavuganye mu ibanga na bamwe mu bari muri Leta ya Tanzania bayemerera ko ari ko bimeze. Ibinyamakuru byo muri Tanzania nabyo byatangaje iyo nkuru yo kwegura kwa Nchimbi.
Dr. Nchimbi yavuze ko icyemezo cye gishingiye ku ngingo z’Itegeko Nshinga rya Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, harimo ingingo ya 50(2)(c) ihuzwa n’ingingo ya 149(2), zimwemerera kuva mu nshingano.
Yagarutse ku isezerano yari yarahaye Umukuru w’Igihugu, avuga ko yari yemeye gukorera igihugu mu budahemuka ndetse akava ku mwanya igihe cyose hazaba hakenewe impinduka.
Yagize ati: “Ku wa 27 Kanama 2025, nasezeranyije Perezida Dr. Samia Suluhu Hassan ko nzamufasha ndetse nkakorera igihugu cyacu uko nshoboye kose kandi mu budahemuka busesuye. Namwijeje kandi ko igihe cyose azumva ko hakenewe undi Visi Perezida, nzava kuri uyu mwanya. Nizeye ntashidikanya ko Perezida yifuza impinduka, bityo nahisemo kubahiriza isezerano ryanjye.”
Nchimbi yashimiye Perezida Hassan ndetse n’ishyaka riri ku butegetsi, Chama Cha Mapinduzi (CCM), ku cyizere bamugiriye. Yanashimiye abaturage ba Tanzania ku bufatanye bamugaragarije mu gihe yari amaze ku nshingano, avuga ko azakomeza kuba umuturage ukunda igihugu.
Dr. Emmanuel Nchimbi yavukiye mu Karere ka Mbeya ku wa 24 Ukuboza 1971. Yakuriye mu muryango wari usanzwe ukora mu mirimo ya Leta, aho se, John Nchimbi, yari umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ndetse akaza no kuba Komanda wa Polisi mu Ntara ya Mtwara.
Mu rugendo rwe rwa politiki, Nchimbi yabaye umwe mu bayobozi bakomeye muri CCM, akora imirimo itandukanye ya Leta, irimo kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’izindi nshingano za Leta mbere yo kugera ku mwanya wa Visi Perezida.

