Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Abapolisi bakuru 38 basoje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda

Abapolisi bakuru 38 bo mu bihugu 10 birimo n’u Rwanda basoje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda, National Police College, riherereye mu karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru.

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Polisi rya National Police College Musanze, CP Christophe Bizimungu, yagaragaje ko ari amasomo yamaze umwaka umwe, yatanzwe ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda na African Leadership University, ALU.

Mu masomo bahawe harimo ajyanye n’imiyoborere ya Polisi, amasomo ajyanye n’imiyoborere atangwa na ALU n’amasomo y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’umutekano.

CP Bizimungu yasabye abarangije amasomo kuzarangwa n’ubunyamwuga no gutera imbere mu nshingano zabo bakoresheje ubumenyi bahawe.

Ati “Musubiye mu nshingano zanyu, ni ingenzi kuzirikana ko mugomba gukora ibintu mu nzira nziza kandi kinyamwuga. Mwahawe ubumenyi kandi ibyo bigomba gushyirwa mu ngiro mu bikorwa byanyu n’imigirire yanyu.”

Yakomeje ati “Mufite kandi inshingano zo gukora impinduka mu kazi kanyu ka buri munsi. Ntabwo impinduka isaba kuba ari nini gusa, ahubwo n’impinduka nto nayo ni ingenzi.”

Abo bapolisi baturutse mu bihugu 10 n’u Rwanda rurimo, barimo babiri bo muri Centrafrique, umwe wo muri Eswatini, bibiri bo muri Kenya, babiri bo muri Malawi, babiri bo muri Namibia, umwe wo muri Sudani y’Epfo, umwe wo muri Somalia, babiri bo muri Gambia na babiri bo muri Uganda.

Muri ibi birori hanahembwe abanyeshuri bane bahize abandi barimo SSP Rashida Mugawe wo muri Uganda wanditse igitabo cyahize ibindi, SP Chisomo Lucius Ziwawo wo muri Malawi yabaye uwa Gatatu, uwa Kabiri ni SSP Florent Niyongira naho uwa mbere yabaye SP Fraterne Muhawenimana bo muri Polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi wa African Leadership University, Sidee Dlamini, yagaragaje ko gukorana na Polisi y’u Rwanda mu gutanga ubumenyi ku bapolisi biri gutanga umusaruro mu myaka itanu ishize kandi bifuza gukomeza gukorana n’u Rwanda.

Yashimangiye ko imiyobore myiza, ifite icyerekezo kandi ijyanishijwe no kugira ikinyabupfura mu gushyira mu bikorwa imirimo itandukanye bizafasha ibihugu bya Afurika kugera aho byifuza.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Assoc. Prof Kayihura Didas Muganga, yagaragaje ko abo bapolisi bubakiwe ubushobozi kandi abaturage babitezeho ubujyanama muri ibi bihe bigoye, abasaba gukomeza kugira uruhare mu gufata ibyemezo biri mu nyungu z’abaturage no gusigasira umutekano nk’inshingano z’ibanze z’abapolisi.

Ati “Ibi bihe, bibasaba kugira ubumenyi, kwihangana n’ubushake bwo gufata inshingano ku byemezo mufata. Turi mu Isi aho byoroshye kwitana ba mwana, ndabashishikariza kubirwanya. Ubumenyi mwahawe bubashyira ku isonga ku bintu bitandukanye byibasira sosiyete yacu kandi ibihugu bizabishingikirizaho mu nzego zose.”

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yagaragaje ko kurangiza amasomo ari intambwe nziza ariko atari iherezo ryo kwiga ahubwo ari intambwe nshya umuntu aba atangiye.

Yavuze ko mu gihe ibibazo bijyanye n’umutekano bikomeje guhinduka umunsi ku wundi, abayobozi mu nzego z’umutekano na bo bagomba kujyana n’igihe.

Ati “Urwego rw’umutekano ruri guhinduka ku muvuduko wihuse. Ibibazo bishya byigaragaza buri munsi. Ikoranabuhanga riragenda ritera imbere, abanyabyaha na bo bakajyana na byo, sosiyete ziri guhinduka. Nk’abayobozi, mugomba gukomeza kwiga, gutera imbere no kujyana n’igihe.”

Yakomeje ati “Mu mutekano, intsinzi yubakwa n’ibintu bitatu ari byo imyitwarire, ubuhanga n’ubumenyi. Ubumenyi budufasha gusobanukirwa imbogamizi duhura nazo. Ubuhanga budushoboza kubikoraho neza. Ariko imyitwarire myiza ni yo igena uko tuyobora, dukora n’uburyo twabera urugero abandi.”

Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko muri iki gihe, mu guhangana n’ibibazo n’imbogamizi ku mutekano bisaba ubufatanye n’ibindi bihugu, gukorera hamwe n’imiyoborere myiza.

Abarangije amasomo barimo Abanyarwanda 17 bo muri Polisi y’u Rwanda, babiri b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, babiri b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, na babiri b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza, NISS. (Igihe)

Related posts

Haravugwa iyubura ry’imirwano hagati FARDC na M23 mu gace ka Busanza.

N. FLAVIEN

Impungenge ni zose ku banyarwanda bakorera mu Mujyi wa Bukavu.

N. FLAVIEN

Ambassadors of Christ Choir igiye kwizihiza imyaka 30 imaze mu ivugabutumwa ry’indirimbo

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777