Abarimu bahawe amahirwe yo gukomeza kwiga uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda mu mashami y’uburezi aherereye i Rukara na Nyagatare (UR-CE) mu Ntara y’Iburasirazuba muri gahunda yihariye y’inkunga itishyurwa, baravuga ko amezi abaye ane nta mafaranga yo kubatunga (living allowance) babona, bagasaba Leta ko yabibuka ikayabaha nk’uko iyaha n’abandi, bityo bakabasha kubaho mu buryo bwagenwe bakareka gufata amadeni adashira batazi n’igihe bazishyurira.
Muri gahunda yo gukomeza guteza imbere uburezi, Leta y’u Rwanda yafashe gahunda yo kwemerera abarimu babiri bafite A1 muri buri Karere n’abandi umunani bafite A2 mu Karere, bagatoranywa hagendewe ku bushobozi (imikorere ndetse n’amanota babonye ku mpapuro z’imitsindo), bakajya gukomeza amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda aho biga uburezi bakazagaruka mu kazi bafite impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0).
Uretse abatangiye mbere barangije amasomo yabo uyu mwaka, abayatangiye muri uyu mwaka w’amashuri 2023/2024 watangiye muri Kamena 2023 bari basanganywe impamyabumenyi za A1, baravuga ko kuva icyo gihe batangira batarabona amafaranga atunga abanyeshuri bari ku ishuri angana n’ibihumbi 40 atangwa buri kwezi (40,000Frw), aho bagenzi babo bo bamaze guhabwa ibihumbi 160 (160,000Frw) bihwanye n’amezi ane.
Aba barimu basanganywe dipolome za A1 bari gushaka A0, babwiye umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW ko batemerewe kujya muri sisiteme(system) ngo babe basinya kontaro (contract) na BRD, ndetse ngo n’iyo bagerageje kubaza ababishinzwe bababwira ko abashinzwe ikoranabuhanga (IT) ba BRD bari kubikoraho ariko ngo amaso akaba yaraheze mu kirere, bakibaza uko bizagenda mu gihe buri munsi bakenera kurya no kugura utundi tw’ibanze.
Ubwo twandikaga iyi nkuru, twaje kumenya amakuru ko hari umubare muto w’aba bafite A1 bamaze kwandikwa muri sisiteme (system) ariko bakaba bagitegereje kuko amafaranga atarabageraho ndetse nta n’igihe bigeze babwirwa yazabagereraho, undi mubare munini wabo ukaba utarabasha gusinya mu gihe inzara n’ubukene byo bikomeje kwiyongera uko bucya bukira.
Ese ubundi ayo basanzwe bahembwa nk’abarimu ntiyabatunga ?
Iki ni ikibazo gishobora kwibazwa na buri wese waba azi gahunda bigamo, bikaba ari nako byagenze ku munyamakuru ubwo yaganiraga na bamwe muri bo, akaba yarababajije niba kuba basanzwe bahembwa nk’abakozi ba Leta bitaba intandaro yo kubura ayo mafaranga yo kubatunga nk’abandi banyeshuri, bamusubiza n’akababaro berekana ko uwatekereza ibyo yaba yirengagije byinshi kuko ubuzima babamo butandukanye cyane n’ubwo bari babayemo bataratangira kwiga.
Bati: “Ariko buriya uziko dutunze ingo ebyiri ! Reba hano twishyura kimwe cyose uhereye ku biribwa ndetse ukongeraho n’amacumbi tubamo. Ubu ni ubuzima bwaje bwiyongera ku buzima busanzwe twabagamo mu rugo tutaraza kwiga. Ubwo se urumva hagize uvuga ko dusanzwe duhembwa yaba ataduhohoteye koko ? Dufite inguzanyo mu ma banki dusanzwe twishyura, ntabwo twahita dufatanya ubuzima bw’ingo zacu ku bazifite n’ubuzima bw’ishuri ngo bivemo rwose.
Leta yaduhisemo kubera yabonaga ko igomba kudutunga kandi ubushobozi burahari, nibakemure ibibazo byaba birimo tubone amafaranga yo kudutunga kuko dutekereza ko iyi gahunda bayikoze bayitekerejeho ndetse baranatekereje ku bushobozi buzatunga abo bazemerera kwiga muri ubu buryo. Ntabwo yateganije ko imishahara dusanzwe duhembwa ari yo tuzifashisha mu kudutunga kuri Kaminuza. Iyo biza kuba bimeze bityo twari kwiga mu mashuri yigenga ari hafi y’iwacu tukabaho bigendanye n’ubushobozi bwacu”.
Twashatse kumenya icyo Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC ivuga kuri iki kibazo, tubaza Minisitiri w’Uburezi bwana Twagirayezu Gaspard icyo baba bagiye gukora mu gufasha aba banyeshuri niba ibyo bavuga koko ari ko biteye, maze mu butumwa bugufi kuri Watsapp adusubiza mu magambo macye cyane agira ati: “Murakoze kutugezaho icyo kibazo, tugiye kugikurikirana”.
Bagenzi babo batangiye mbere bo bimeze bite ?
Ku wa Kabiri tariki 08 Kanama 2023, abarimu 57 bahawe inkunga yo kwiga itishyurwa muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’uburezi, bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana, abasaba kuzaba intangarugero ubwo bazaba basubiye mu kazi kabo ko kwigisha bagaragaza impinduka mu mikorere nk’abantu bahawe amahirwe yo kwiyungura ubumenyi. Bakaba barabwiwe ko Leta izakomeza kubaba nk’abandi barimu bose.
Aba barimu bagiye kwiga bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) bakaba batahanye iy’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) mu burezi, aho bategereje umuhango wo kurangiza amasomo ku mugaragaro bakambikwa umwenda w’ibirori wabugenewe “Graduation Ceremony”. Nibamara kubona impamyabumenyi (diplomes) zabo, bakazashyirwa mu kazi kajyanye nazo badakoze ibizamini nk’uko bigenda ku bashya baba bifuza kwinjira mu mwuga w’uburezi.





3 comments
Aba barezi rwose Leta nibatabare pe kuko ntibabasha kwiga neza bariho nabi
Ariko se kuki abantu bakunda guteta koko ! Aba leta yabahaye amahirwe bariga ndetse n’umushahara wabo urakomeza bahembwa hafi cyangwa kurenza 150K ariko barangiza bakariza abantu ngo ibyo kubatunga ! Uwampa iyi buruse ngo urebe ukuntu mbyiga nshyizeho umwete !
Ariko se kuki abantu bashaka kugondoza kweli ? Ntimugakunde kwibebeza mushaka kunaniza leta yacu rwose ! Mukwiye kwiga kunyurwa kuko twese twize twirihira kandi n’iyo miryango muvuga tukayitunga neza cyane. Niba mwumva mutabishaka mubireke hari benshi bakeneye ayo mafaranga.