Amizero
Ahabanza Amakuru Uburezi Ubuzima

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Karongi [DDE] yapfuye azize impanuka.

Mu masaha ya mbere ya Saa sita kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022, mu Mudugudu wa Kirambo, Akagari ka Kirambo, Umurenge wa Gitesi, Akarere ka Karongi, habereye impanuka ikomeye y’imodoka yaguyemo Umuyobozi w’uburezi muri Karongi.

Bwana Hitumukiza Robert, wari Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi [DDE], yaguye mu mpanuka yabereye ahitwa Kirambo ubwo yari agiye mu bugenzuzi bw’ibizami bya Leta bisoza amashuri abanza, PNLE byasojwe kuri uyu wa Gatatu.

Imodoka ifite ibirango (Plaque) RAE 972 E yari itwawe n’umushoferi witwa Nshimiyimana Callixte w’imyaka 43, yakoze impanuka maze uyu mushoferia akomereka byoroheje, Umuyobozi yari atwaye, Hitumukiza Robert wari ugiye kuri GS Gashubi akomereka bikomeye ari nabyo byamuviriyemo urupfu ubwo hari hategerejwe ubutabazi.

Uyu Hitumukiza Robert wari Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi muri Karongi, apfuye ku munsi wa nyuma w’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza kuko kuri uyu wa Gatatu hakozwe icyongereza ari nacyo cya nyuma mu bizamini byatangiye ku wa Mbere tariki 18 Nyakanga 2022. Imana imutuze aheza.

Imodoka yari itwaye DDE wa Karongi ari nayo yaguyemo yangiritse cyane.

Related posts

Tour de France: Mark Cavendish yegukanye agace ka 6

NDAGIJIMANA Flavien

Ifoto y’umunsi: Titima Emmanuel umwarimu wo mu Karere ka Rubavu wahungiye i Musanze.

NDAGIJIMANA Flavien

ULK-Gisenyi: Urubyiruko rwasabwe guhangana n’abifashisha imbuga nkoranyambaga bapfobya Jenoside yakorewe abatutsi.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment