Umuhanzi nyarwanda Nsengimana Justin w’i Kingogo, yataramiye abo iwabo mu Murenge wa Muhanda mu gitaramo cyitabiriwe ku rwego rw’ikirenga, mu nsanganyamatsiko igira iti ‘Muze turwubake’, abitabiriye bavuga ko ari ubwa mbere babona imbaga ingana ityo, ndetse ko ibyishimo bahawe n’umwana wabo bazabyitura Perezida Kagame.
Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nyakanga 2022, cyabereye mu Murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero, Intara y’Iburengerazuba, kibanzirizwa n’ibikorwa bigaragaza gukunda Igihugu bishimangira umuco mwiza wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wo kuremera abatishoboye no kubatoza gukora kugirango Igihugu cyihute mu iterambere.
Ashingiye kuri iyi nsanganyamatsiko igira iti ‘Muze turwubake’, Nsengimana Justin n’itsinda ryitwa ‘Kagame2024’ batangiriye ku bikorwa bizamura imibereho y’abaturage, bakora umuganda wo kurwanya isuri mu misozi ihanamye ya Muhanda, bahinga umurima Team Kagame2024 yakodeshereje itsinda ‘Ubumwe n’ubwiyunge’ rigizwe n’abasigajwe inyuma n’amateka, mu rwego rwo kubatoza guhinga kugirango babashe kubaho.
Muri ibi bikorwa kandi baremeye abatishoboye aho hatanzwe ibitenge bitandatu byahawe ababyeyi batishoboye, hanatangwa umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) ku miryango itatu. Ibi byose ngo byakozwe mu rwego rwo gukomeza kuzirikana ubutwari bw’Inkotanyi zabohoye u Rwanda no gukomeza gutekereza kuri ejo hazaza h’Igihugu n’imiyoborere yacyo izira amakemwa irangajwe imbere na Rudasumbwa Paul Kagame.
Ubwo igitaramo nyiri izina cyari gitangiye, abatuye Muhanda bagiye mu bicu bishimira indirimbo nziza zuje ubutumwa burata ubutwari bw’Inkotanyi mu majwi meza y’umuhungu wabo ndetse n’abandi bari kumwe nawe. Yaba Justin, abandi bahanzi bifatanyije nawe ndetse na Team Kagame 2024, berekanye ko ahari ubushake byose bishoboka kandi ko gukora ibyiza bidasaba kuba utunze ibya Mirenge ku Ntenyo, yemwe ngo ntibinasaba ubundi bufasha buhambaye uretse kwiyumvamo gukora ibyiza gusa.
Mu kiganiro yagiranye na WWW.AMIZERO.RW , umuhanzi Justin yavuze ko nta mpamvu yo kutarata ubutwari bw’inkotanyi. Ati: “Rwose njye iyo mvuga inkotanyi mba numva byandenze kuko inkotanyi bivuze ikintu kinini mu buzima bw’abanyarwanda. Niba rero abarwanya u Rwanda bakomeje kuturwanya bavuga ngo ntibashaka ko Perezida wacu yiyamamaza muri 2024, twe twaje aha kugirango nabo tubereke ko intego yacu ari ukubaka ari nayo mpamvu twavuze ngo ‘muze turwubake’. Nabo nibaze bave mu buyobe. N’ubwo twahereye i Muhanda, byari uguhera mu rugo ariko tuzagera hose, Isi yose itwumve”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, bwana Nkusi Christophe nawe witabiriye iki gitaramo, yashimye cyane aba ban aba Ngororero avuga ko impano no gukunda Igihugu bibarimo byerekana ko byose bishoboka. Yafashe umwanya akangurira imbaga yari aho, ababwira kuri gahunda za Leta zirimo Ejoheza, ubwisungane mu kwivuza, kurwanya igwingira mu bana bato ndetse no kurwanya amakimbirane mu miryango.








