Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Ubukungu Umutekano

Bivuze iki kuba Ubumwe bw’u Burayi bugiye koroshya bimwe mu bihano bwafatiye u Burusiya ?

Ubumwe bw’u Burayi (EU) bugiye koroshya bimwe mu bihano byafatiwe banki zo mu Burusiya, kugira ngo Ibihugu byinshi bibashe kugura ibiribwa n’inyongeramusaruro muri icyo Gihugu. Ibi bikaba bivuzeko ku ruhande rumwe Putin atsinze icy’umutwe, bikaba binashobora gutuma habaho igabanyuka rito cyane ry’ibiciro ryakomeje gutumbagira.

Inyandiko yabonywe igaragaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022 ari bwo hatorwa icyemezo cyo kudafatira amwe mu mafaranga yoherezwa muri banki zikomeye zo mu Burusiya, nk’uko Reuters yabitangaje, ibintu bamwe babona nk’ihurizo rikomeye ariko nanone kubera kubura andi mahitamo, abanyaburayi bakemera guhara ishema n’ikuzo

Ni icyemezo gifashwe nyuma y’igihe Ibihugu byiganjemo ibyo ku Mugabane wa Afurika, byinubira ingaruka ibihano byafatiwe u Burusiya byagize ku bucuruzi mpuzamahaga, ndetse na Perezida Putin akaba atarahwemye kugaragaza ko kuba ibiciro by’ibinyampeke bikomeje kuzamuka, biterwa n’abanyaburayi n’abanyamerika.

Mu mpinduka ziteganyijwe, Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, EU byitezweho gukomorera amafaranga ajya muri banki zo mu Burusiya zirimo VTB, Sovcombank, Novikombank, Otkritie FC Bank, VEB, Promsvyazbank na Bank Rossiya, nk’uko iyo nyandiko ibigaragaza.

Ku rundi ruhande ariko, mu bihano bishya bitangazwa kuri uyu wa Gatatu, harimo ko banki ya mbere nini mu Burusiya, Sberbank, ishyirwa ku rutonde rw’izo imitungo yazo ifatiriwe, uretse amafaranga agenewe ubucuruzi bw’ibiribwa.

Iyo nyandiko iteganya ko amafaranga yoherezwa muri ziriya banki ashobora kwemererwa gukomeza “nyuma yo kugaragaza ko agenewe kugura, gutumiza mu mahanga cyangwa gutwara ibijyanye n’ubuhinzi cyangwa ibiribwa, harimo ingano n’inyongeramusaruro.”

Mu bihano bivuguruye kandi, u Burayi buteganya koroshya uburyo bwo kohereza mu mahanga ibiribwa biturutse ku byambu by’u Burusiya, ibintu byahagaritswe n’abacuruzi benshi mu gihe ibihano bitabuza ubucuruzi bw’ibiribwa. Kugeza ubu, u Burayi bwari bugihakana ko ibihano byabwo nta ngaruka byagize ku bucuruzi mpuzamahanga.

Ni ibihano byose byashyizweho nyuma y’uko u Burusiya bwari bumaze gutera Ukraine, tariki 24 Gashyantare 2022. Byatumye ibintu byinshi cyane nk’ibijyanye n’ingufu, ibinyampeke ndetse n’ifumbire mvaruganda bibura ku isoko mpuzamahanga, ibibonetse ibiciro byabyo birakosha. Ni mu gihe u Burusiya buza mu Bihugu bya mbere ku Isi mu buhinzi bw’ibinyampeke no gukora inyongeramusaruro.

Nibura nk’u Rwanda, mbere y’iyi ntambara bwatumizaga mu Burusiya 64% by’ingano rukoresha. Ubu rurimo kuzitumiza muri Australia na Brazil, ku giciro cyo hejuru kurusha uko byahoze. Ni mu gihe rwatumizaga mu Burusiya nibura 40% by’inyongeramusaruro rwakeneraga.

Bijyanye n’ibihano banki zo mu Burusiya zari zarafatiwe, ntabwo gutumizayo ibintu byashobokaga hakoreshejwe amayero n’amadolari, kuko yahitaga afatirwa bikagira ingaruka ndende ku muturage wo hasi ubikenera kuko yabiburaga cyangwa se akabibona bihenze cyane bitewe n’uko byatumijwe mu bindi bihugu bya kure bitarebwa n’ibi bihano byafashwe n’Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Kuba ibi Bihugu byemeye kuva ku izima, hari ababibona nko guhindukizwa ku ijambo bitewe na za mbaraga nke zitera imico myiza cyangwa se nanone ngo ku rundi ruhande bakaba babikoze kuko abaturage babo nabo inzara ibageze habi kuko uko yica abandi nabo ari ko ibica. Kuri Perezida Putin ngo iyi ikaba ari intsinzi yiyongera ku zindi agenda abona gacye gacye kuko uko byagenda kose, ngo afite byinshi bizatuma bamukenera kuko kubona ahandi babikura byabahenda cyane, bikaba bivuzeko nibamara gukomorera izi Banki, ibiciro bishobora kumanuka ho gato kuko ngo ababitumizaga kure bashobora kongera kuyoboka iy’u Burusiya.

Urugero rutangwa ku cyo Putin yaba ategeyeho abanyaburayi na none ni urwa Gaz, aho benshi bavugako mu mezi ari imbere ubwo ubukonje buzaba bugarutse, ngo nabwo bazamupfukamira kuko bazakenera nyinshi kandi bamwe basa nk’abamwihenuyeho, ngo bikazasaba ko hari ibindi bihano byinshi babanza gukuraho kugirango nawe yemere gukuraho amananiza yashyize kuri bimwe mu Bihugu byabo harimo nko kugura mu mafaranga y’amarusiya (Rubles) ndetse ibindi akaba yarabifungiye.

Iyo bibaye ngombwa hari igihe wisubiraho aka wa mugani w’ikinyarwanda ngo “ubugabo butisubiyeho bubyara ububwa”.
Gaze y’u Burusiya ni imwe mu ntwaro ikomeye mu bukundo no ku mibereho ku banyaburayi.
Imwe mu Mijyi ya Ukraine yahinduwe amatongo n’ibitero by’abasirikare b’u Burusiya.

Related posts

Umugambi mubisha wa Amerika wo gufasha Ukraine mu ikorwa ry’intwaro z’ubumara watahuwe n’u Burusiya.

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Aba Baha’i bifatanyije na bagenzi babo ku Isi kwizihiza imyaka 100 ‘Abdu’l-Bahá agiye mu Ijuru.

NDAGIJIMANA Flavien

Afrobasketball: Senegal yegukanye umwanya wa 3(amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment