Amizero
Amakuru COVID 19 Politike Ubuzima

Burundi: Leta iraca amarenga ku bijyanye no gukingira abaturage bayo Covid-19

Leta y’Igihugu cy’u Burundi yemeye kwakira inkingo yahawe na Banki y’isi, gusa ikagenda biguruntege mu itangwa y’urukingo rwa Covid-19 kuri bose, aho ngo izabanza kugenzura ubuziranenge bw’uru rukingo.

Mu gihe hashize umwaka n’igice igihugu cy’u Burundi gitangaje ko habonetse umuntu wa mbere wanduye Covid-19, Leta y’iki gihugu cyo mu mutima w’Afurika yatangaje ko inkingo iki gihugu cyemerewe na Banki y’isi zizakirwa ariko ko ntawe izasunikira gufata uru rukingo ku gahato.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Leta y’Uburundi yashyize ikemera ko igiye kwakira inkingo za Covid-19 ariko ko hazabanza gusuzumwa ubuziranenge bwazo mbere yo guhabwa abaturage b’iki gihugu.

“Inkingo twemeye kuzakira kuko kugera magingo aya  imiryango irakinguye kubashaka kuziduha, badusabye [Banki y’isi] ko dutegura aho kuzishyira zikabikwa mu buryo bwizewe. Leta nta we izahatira kwiteza urukingo cyangwa ngo yigere isaba abenegihugu kujya kwikingiza ku gahato. Uzabishaka niwe uzikingiza kandi ku bushake bwe” Aya ni amagambo ya Minisitiri w’ubuzima mu gihugu cy’u Burundi, Dr Thaddée Ndikumana ubwo yaganiraga n’itangazamukuru.

Ku rundi ruhande ariko, Dr Ndikumana yemeye ko iki cyorezo gikomeje gukaza umurego hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu ntara za Kirundo na Bujumbura ndetse yewe no mu murwa mukuru wa Gitega, bityo anaboneraho gutangaza ko Leta igiye kongera ibitaro n’amavuriro ashoboye kwakira abarwaye Covid-19. Kuva muri Werurwe 2020,  abagera kuri 6000 nibo bamaze gutangazwa na Leta ya Ngozi ko banduye Covid-19 mu gihe ivuga ko abagera ku 8 aribo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

Related posts

M23 yisubije ibice byose yari yambuwe na FARDC kuri axe ya Masisi.

NDAGIJIMANA Flavien

Ibihugu by’Ubulayi byongeye gukoresha urukingo rwa AstraZeneca byari byahagaritse.

NDAGIJIMANA Flavien

Bamwe mu barimu bahemberwa muri Koperative Umwalimu Sacco barataka kudahembwa ukwezi kwa Kanama.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment