Mu gihe amakuru yemeza ko abacancuro ba Wagner Group yo mu Burusiya barimo gufatanya n’ingabo za DR Congo, FARDC mu rugamba zihanganyemo na M23 akomeza kwiyongera, izi ngabo za DR Congo zirahakana zivuye inyuma gukorana n’abo bacancuro bafatwa nk’ikizira n’abo mu Burengerazuba bw’Isi.
Imirwano imaze igihe kirenga umwaka muri Kivu y’Amajyaruguru, cyane cyane muri Teritwari ya Rutshuru, Nyiragongo na Masisi ntirarangira n’ubwo bwose Ibihugu by’akarere byashyize umuhate mu gushaka amahoro.
Abarwanyi ba M23 ubu baravuga ko ingabo za DR Congo, FARDC zazanye abacancuro ba Wagner Group yo mu Burusiya, hamwe n’abandi, kubafasha urwo rugamba.
Ikinyamakuru Africa Intelligence cyemeza ko mu Mujyi wa Goma muri iki gihe “hari gukorera abahoze ari abarwanyi b’Abasoviyeti”, n’abandi bacancuro.
Umuvugizi wa M23 avuga ko mu Cyumweru gishize ku mirongo y’urugamba yo mu Majyaruguru ya Rutshuru barwanye n’abarimo abarwanyi ba Wagner.
Umuvigizi w’igisirikare cya DR Congo, Lt Gen Sylvain Ekenge we yahakanye ko bakorana n’abacancuro ba Wagner.
Usibye Ukraine, aho Wagner yabonetse bwa mbere, Syria na Venezuela, abacancuro ba Wagner bakorera cyangwa se bakoreye mu Bihugu bigera kuri birindwi bya Africa.


