Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Korali Twubakumurimo yo kuri ADEPR Cyamabuye yemeza ko uyu ari umwaka w’amashimwe n’ibitangaza kuri yo.

Korali Twubakumurimo ikorera umurimo w’Imana ku Itorero rya ADEPR Cyamabuye, Paruwasi Jenda, Ururembo rwa Rubavu, yemezako uyu mwaka ngo ari umwaka w’amashimwe n’ibitangaza kuri bo kuko ngo ibyo Imana yavuganye nabo iri kubisohoza, bakaba biteguye n’ibindi biri imbere kandi ngo nabo bakaba bazarushaho kuyishima.

Ibi babitangarije mu gitaramo cyo kwitegura gukora indirimbo zabo mu buryo bw’amashusho cyabereye ku rusengero rwabo, aho batumiye Korali Amahoro yo mu Gashangiro mu Karere ka Musanze. Mu byishimo byinshi, ngo ntacyo Imana itabakoreye kandi ngo ikomeje no gukora ngo nabo bakaba biteguye kuyishima.

Umuyobozi wa Korali Twubakumurimo, bwana Iryivuze Jean Claude, yavuze ko bategura iki gitaramo byari mu rwego rwo gukaza imyiteguro. Ati: “Twateguye igitaramo cyo kwitegura gukora amashusho ari nayo mpamvu twatumiye Korali Amahoro tunarushaho guhamya ubucuti. Tuziko icyo Imana yavuze no kugikora izagikora, izagishyitsa kandi byinshi iri kubikora turi kubibona”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko basenze Imana bayisaba ko “nitwongera guterana gutya tuzayishima. Turanezerewe cyane rero ku byo ikomeje kudukorera. Uyu mwaka ni amashimwe gusa kandi ni ukuri uretse n’ibyo tumaze kubona hari n’ibindi byinshi twavuganye nayo kandi izabishyitsa tuyikurire ubwatsi yo gahora ku ngoma”.

Ibi kandi byashimangiwe na Niyigaba Françoise wo muri Korali Amahoro yo kuri ADEPR Gashangiro mu Karere ka Musanze, wemeje ko bakigera ku Cyamabuye bahabonye Imana ku bw’urukundo n’umutima wo gukora no gusenga basanganye abakirisito baho. Ati: “Kwizera Umwami Yesu ni byiza kandi aba bantu twasanze bafite Imana kandi ni abakozi rwose”.

Umuyobozi w’Itorero rya ADEPR Cyamabuye, Harerimana Emmanuel, yavuze ko mu gihe gito ahamaze nawe yahabonye Imana. Ati: “Mpageze vuba ariko ndahazi neza kuko ari abantu bakunda gusenga ku buryo igihe cyose babonye bakibyaza umusaruro. Bari gutera imbere cyane. Kubona Korali zishaka iterambere rero, natwe nk’Itorero biradufasha cyane kuko iterambere rya Korali, ni iterambere ry’Itorero. Iyo ukoze ufite gushyigikirwa ugera ku ntego nk’Itorero turabashyigikiye bakomereze aho”.

Korali Twubakumurimo yo kuri ADEPR Cyamabuye yatangiye mu 2000, itangirana abaririmbyi 30. Kuri ubu imaze kugira abasaga 70 biganjemo abagabo n’abagore bashyize imbere umurimo w’Imana kuruta ibindi byose kuko bemezako indamu zabo ziri mu gukorera Imana. Mu migambi y’iterambere bafite, bakaba bashaka gukora umuzingo w’amajwi n’amashusho, ukazasohoka bitarenze Ukwezi kwa 12 (Ukuboza) uyu mwaka wa 2022.

AMWE MU MAFOTO AGARAGAZA UKO BYARI BYIFASHE:

Umushumba Bizimana Augustin wari waherekeje Korali Amahoro (mu ikote ry’ubururu) mu munezero mwinshi hamwe n’abaririmbyi babyinira Imana ku byo yakoze n’ibyo izakora.
Kubera ubuntu bw’Imana buzuye umunezero bayiramburira amaboko.
Umwe mu baririmbyi ba Korali Amahoro avuga ko basanze ku Cyamabuye hari umuco wo kubana n’Imana.
Ku Cyamabuye bakomeje guhemburwa n’ubutumwa bwiza mu ndirimbo.
Umuyobozi wa Korali Twubakumurimo yo ku Cyamabuye ati “Uyu mwaka ni amashimwe gusa’.
Korali Amahoro yo mu Gashangiro yahembuye imitima ya benshi mu bari aho. Bati “Ibyo wakoze n’ibyo ukomeje gukora turabigushimiye”.
Umuyobozi w’Itorero rya Cyamabuye muri ADEPR.
Abaririmbyi ba Korali Amahoro, umuririmbyi wa Sion n’uwa Twubakumurimo bishimira ubufatanye.

Related posts

Imikino Olempike: Kugwa akarambarara ntibyamubujije kurangiza isiganwa ari uwa mbere

NDAGIJIMANA Flavien

Kiyovu Sport yanyagiye Rayon Sport, abafana basaba Komite kwegura[VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

VAR igiye gukoreshwa mu mikino yose y’Igikombe cya Afurika.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment