Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Tour de France: Matej Mohoric yegukanye agace ka 19

Mu isiganwa ku magare ‘Tour de France’, kuri uyu wa 16 Nyakanga 2021, Matej Mohoric yegukanye agace ka 18, yiyongera kubandi bamaze kwegukana uduce twinshi muri uyu mwaka.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Nyakanga 2021 hakinwaga agace ka 19. Abasigwanwa bose uku bari 144 bahagurutse Mourenx berekeza Liborne, urugendo rufite intera ya metero 207 (207KM).

Matej Mohoric ukinira Bahrain Victorious niwe wegukanye aka gace akoresheje ibihe bingana n’amasaha 4 iminota 19 n’amasegonda 17 (04h19’17”). Akaba ari agace ka 2 yegukanye muri iri rushanwa ry’uyu mwaka nyuma yo kwegukana agace ka 7.

Kuri uyu munsi, Christoph Laporte waje ku mwanya wa kabiri yarushijwe n’uwa mbere igihe kingana n’amasegonda 58 (+58sec)  cyo kimwe na  Casper Pedersen ukinira DMS, we  waje ku mwanya wa gatatu.

Ku rutonde rusange, Tadej Pogacar umaze gukoresha masaha 79, iminota 40 n’amasegonnda 09 (79H49’09’’) mu gihe akirusha Jonas Vingegaard uza ku mwanya wa 2 igihe kingana n’iminota 5 n’amasegonda 45 (+5’45’’) mu gihe   Richard Carapaz uza ku mwanya wa 3 arushwa n’uwa mbere ibihe kingana n’iminota 5 n’amasegonda 51 (+5’51’’).

Kuri uyu wagatandatu tariki ya 17 Nyakanga 2021, abasiganwa barahaguruka mu mugi wa Liborne berekeza Emilion, intera ya kilometero 30 na metero 800 (30.8KM). Isiganwa ry’umuntu ku giti cye bizwi nka « Individual Time Trial »

Related posts

“Nta mwana uzongera kwimuka atatsinze neza. Ibyabaye ku basoza ibyiciro ni intangiriro”: Minisiteri y’Uburezi.

NDAGIJIMANA Flavien

Rukomeje kubura gica hagati ya M23 na FARDC muri Kitchanga.

NDAGIJIMANA Flavien

Afganistan: Zahinduye imirishyo mu gihe ingabo z’Abatalibani zikataje zerekeza Kabul

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment