Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Ubukungu Umutekano

Burera: Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako ya MAGERWA ibicuruzwa birakongoka.

Ahagana mu rukerera (saa kumi) kuri iki Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024, nibwo inkongi y’umuriro yibasiye inyubako izwi nko kuri MAGERWA, aha hakaba ahasanzwe habikwa ibicuruzwa bitandukanye mu gihe biba bitegereje gusora, birashya birakongoka.

Ni inyubako iri mu mudugudu w’Amajyambere, Akagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyanika, Akarere ka Burera, gusa kugeza ubu icyateye iyo nkongi ntikiramenyekana haracyakorwa iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje aya makuru avuga ko byabaye koko, ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi y’umuriro rikaba ryahise ritabara bazimya uwo muriro izindi nzu zitarafatwa.

Yagize ati: “Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi y’umuriro ryahise rihagera rizimya iyi nkongi ku buryo nta zindi nyubako zafashwe n’inkongi y’umuriro, nta muntu wahakomerekeye cyangwa ngo ahasige ubuzima hahiye ibicuruzwa bitandukanye byari muri iyi nyubako, kugeza ubu icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana haracyakorwa iperereza”.

SP Mwiseneza akomeza agira inama abaturage yo kwirinda ibintu ibyari byo byose byateza inkongi y’umuriro, nko kwirinda gusiga bacometse ibikoresho bikoreshwa n’amashanyarazi, kugura ibyuma bizimya inkongi y’umuriro no gushyira imitungo yabo mu bwishingizi.

Yagize ati: “Ubutumwa duha abaturage ni ukwirinda ikintu icyaricyo cyose cyatera inkongi y’umuriro. Kwirinda gusiga bacometse ibikoresho bikoreshwa n’amashanyarazi ku buryo bishobora kuba nyirabayazana y’inkongi y’umuriro. Kwirinda kunywera itabi ahari ibikoresho bishobora gufatwa n’inkongi y’umuriro”.

“Ikindi ni ugushaka ibikoresho byifashishwa mu kuzimya umuriro bizwi nka kizimyamoto cyangwa fire extinguisher bagasaba Polisi ikabigisha kubikoresha no gusuzuma ko bitataye agaciro, gushyira inzu, ibicuruzwa n’amatungo mu bwishingizi no gutangira amakuru ku gihe igihe cyose hagaragaye inkongi y’umuriro”.

Ibyahiriye muri iyi nyubako biri mu bwoko butandukanye bw’ibicuruzwa aho byari mu byiciro bibiri; harimo ububiko bw’ibyinjiye mu buryo bwemewe n’amategeko n’ikindi gice cy’ububiko bw’ibyinjiye mu buryo bwa magendu, byose byahiye birakongoka, gusa kugeza ubu ntiharamenyekana ingano n’agaciro k’ibyangiritse kuko bikibarurwa.

Abapolisi bashinzwe kuzimya umuriro barwanye nawo birinda ko wafata izindi nzu baturanye.
Inzu zituranye n’aha hantu ntacyo zabaye.
Ibicuruzwa byarimo byagiye birakongoka.

Yanditswe na N. Janvière / WWW.AMIZERO.RW

Related posts

U Bufaransa bwanyagiye Kazakhstan imvura y’ibitego, Kylian Mbappé akora amateka yaherukaga mu 1958.

NDAGIJIMANA Flavien

Abakekwa ko ari abo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bagabye igitero mu Karere ka Rubavu.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida William Ruto yagaragaye anywera icyayi muri imwe muri Resitora z’i Nyamata.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment