Mu irushanwa ryo gushaka itike y’imikino nyafurika ya Basketball (Fiba Women’s Afrobasket qualifiers) riri kubera i Kigali, u Rwanda rwatsinzwe na Kenya mu mukino wa 1/2 cy’irangiza.
Ni umukino wahuje U Rwanda rwasoje imikino yo mu itsinda ari urwa 2 ndetse na Kenya yariku mwanya wa 3. Uyu mukino warangiye Kenya itsinze u Rwanda amanota 72 kuri 59.
Ikipe y’igihug cy’u Rwanda yagaragaye mu ishusho y’intege nke ugereranije n’iyo yari ifite mu mikino 3 yabanje, rwatsinzwe na Kenya wabonaga ko yaje isa n’iyariye amavubi.
Agace ka mbere karangiye ari amanota 11 y’u Rwanda kuri 25 ya ya Kenya, agace ka kabiri habonekamo amanota 12 y’u Rwanda kuri 17 ya Kenya, agace ka gatatu habonekamo amanota 14 y’u Rwanda kuri 26 Kenya, mu gihe agace ka kane habonetsemo amanota 15 y’u Rwanda kuri 11 ya Kenya.
Kapiteni w’u Rwanda Tierra Henderson Monay niwe watsinze amanota menshi, 22, akurikirwa na Bella Murekatete watsinze amanota 13, naho ku ruhande rwa Kenya, umukinnyi Melisa Akinyi Otieno niwe watsinze amanota menshi, 21, mu gihe mugenzi we Victory Reynolds yatsinze amanota 16
Umukino wabanje wahuje ikipe ya Misiri (Egypt) ndetse n’ikipe y’igihugu ya Sudan y’amajyepfo. Uyu mukino warangiye ikipe y’igihugu ya Misiri (Egypt) itsinze Sudan y’epfo amanota 99 kuri 65
Agace ka mbere karangiye ari amanota 27 ya Misiri kuri 21 ya Sudan y’Epfo, agace ka kabiri kabonekamo amanota 20 ya Misiri kuri 11 ya Sudan y’Epfo, agace ka gatatu kabonekamo amanota 22 ya Misiri kuri 16 ya Sudan y’Epfo mu gihe agace ka kane kabonetsemo amanota 30 ya Misiri kuri 17 ya Sudan y’Epfo.
Muri uyu mukino, Perina James Leime wa Sudan y’Epfo niwe watsinze amanota menshi, aho yatsinze amanota 23.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Nyakanga 2021, ku isaha ya saa kumi n’ebyiri (6PM) harakinwa umukino wa nyuma uzahuza Misiri ndetse na Kenya zatsinze muri ½, ukazabanzirizwa n’umukino wo guhatanira umwanya wa 3 uzahuza u Rwanda na Sudan y’Epfo ku isaha ya saa cyenda (3PM).
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2021/07/51314652762_550747034b_c-1.jpg)
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2021/07/51316397240_77a50bc233_c.jpg)
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2021/07/Rwanda-1-1024x637.jpg)
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2021/07/51314652632_50ec08992a_c.jpg)
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2021/07/51316208184_10394b4610_c.jpg)
Kapiteni Tierra Henderson niwe watsinze amanota menshi
Wari umukino w’ishiraniro
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2021/07/51316457405_35e9ca26a9_c.jpg)
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2021/07/Kenya-1024x699.jpg)