Amizero
Amakuru COVID 19 Politike

Ihumure ku bagenzi benshi bari ahategerwa imodoka muri Nyabugogo, Nyagatare n’ahandi mu Gihugu.

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nyakanga 2021, hirya no hino mu Gihugu, cyane cyane mu bigo bitegerwamo imodoka bizwi nka Gare cyangwa se Taxi Parks urasanga umubare munini w’abagenzi bashaka gusubira iwabo, batinya ko kubera gahunda ya Guma mu rugo itangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga, bashobora kubura ikibatunga.

Ahagaragaye abantu benshi kurusha ahandi, ni muri Gare ya Nyabugogo ifatwa nk’iy’ibanze (Main Taxi Park) mu Gihugu, hakaniyongeraho kandi n’izindi ziri mu Mijyi yunganira Kigali yashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo igomba gutangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021.

Nko muri Nyagatare, abaturage biganjemo abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda UR, Ishami rya Nyagatare bazindukiye muri Gare ya Nyagatare (Nyagatare Taxi Park), bashaka imodoka zibajyana mu miryango yabo. Ni mu gihe Akarere ka Nyagatare nako kari mu Turere umunani ndetse n’Umujyi wa Kigali twashyizwe muri gahunda ya “GUMA MU RUGO”.

Aba banyeshuri bavugako ubuzima butaboroheye kuko ngo amashuri yafunze, Restaurants nazo bafatagamo ibyo kurya zikaba zitemerewe guteka ngo zibe zabibazanira aho bacumbitse.

Umuyobozi ushinzwe ubwikorezi n’itumanaho muri RURA, Anthony Kuramba, yabwiye RBA ko barimo gushaka uburyo bafasha aba bantu kubona imodoka zibageza iwabo, aboneraho no kubasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, yanzuye ko kubera ubwiyongere bukabije bwa Covid-19, Umujyi wa Kigali n’utundi Turere 8 ari two: Kamonyi, Rwamagana, Nyagatare, Gicumbi, Burera, Musanze, Rubavu na Rutsiro dushyirwa muri Guma mu rugo y’iminsi 10 kugirango harebwe niba ubwandu bwagabanyuka.

Iyi Gahunda ya Guma mu rugo, ije isanga Guma mu Karere yari isanzwe mu Gihugu hose kandi iakazakomeza kubahirizwa ku Turere tutashyizwe muri Guma mu rugo. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu bwana Gatabazi Jean Marie Vianney yari yasabye abaturage bari mu duce twashyizwe muri Guma mu rugo kutagira ikibazo kuko Leta yateganyije ibyo kurya bizahabwa imiryango itishoboye cyangwa se abaryaga ari uko bavuye guca inshuro. Ibi akaba yarabivuze asaba ko abantu bareka ingendo ziberekeza aho bavuka kuko nabyo ubwabyo byakongera ubukana bw’icyorezo.

Related posts

Rutshuru: Abatware gakondo baranenga Leta ya Congo ko ntacyo iri gufasha impunzi.

NDAGIJIMANA Flavien

Gahunda yo gusubira ku mashuri igihembwe cya kabiri ku biga bacumbikiwe yatangajwe, itangira riguma ku ya 10 Mutarama.

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Batoraguye umurambo w’uruhinja rw’amezi asaga atanu mu bwiherero.

NDAGIJIMANA Flavien

4 comments

Eugene July 16, 2021 at 2:56 PM

Uko baguha ibiribwa kwose uri Mu mugi wari nyakabyizi ntibyavamo kuko ubuzima buba bwahindutse kandi bugoye niyo mpamvu bari gushaka kwisubirira ku ivuko bavuga bati niba naho wenda.

Reply
Mabe July 16, 2021 at 3:00 PM

Aha njye icyo nabonaga cyakadufashije twese nuko igihugu cyose twari kujya muri non bouge (Guma mu rugo) mu cyumweru twese tugafata imiti ntakuvuga ngo haruri muzima mbese nkuko abivuriza mu rugo bimera.
Bityo icyumweru kimwe twasigarana abarwariye kwa Muganga bagasigara bacungana n’abinjira mu gihugu gusa. Naho ubundi gufunga hamwe ahandi hafunguye tabwo birashoboka ingendo zirakomeza

Reply
Pascal July 16, 2021 at 3:02 PM

Ubundi izi ngendo ziri mu byongera ikwirakwira ry’iki cyorezo. Bavuye mu migi baje mu cyaro. Ubwo se murumva batayizanye ku bwinshi ? Noneho Reba ukuntu begeranye rwose. Mana tabara ndetse Leta nayo Irebe icyo yakora ibi bintu bicike.

Reply
Protais July 16, 2021 at 3:50 PM

Ubundi Leta yagombaga gufunga umwuka igafata iminsi 14 mu nzu ntakunyeganyega Kandi buri wese akabyubaha! Abafashwa bagafashwa kubaho ariko tukareba ko hasigara abari mu bitaro gusa hamwe n’abinjira mu gihugu bavuye hanze kubera inyungu zikomeye z’Igihugu!
Bitabaye ibi: Guma mu karere izajya ihora isimburana na Guma mu rugo no guhora twipfutse umunwa Kandi indwara itanazakira cyangwa ngo ishire mu bantu. Reba nka bariya bantu bazindukiye muri za Gares hirya no hino ngo bashaka kujya iwabo !!!! Uwakubwira icyorezo bagiye gukwirakwiza.

Reply

Leave a Comment