Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Ikoranabuhanga Umutekano

M23 na FARDC baritana ba mwana ku warashe ibisasu biremereye muri Kibumba.

Ahagana mu ma saa Saba kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukwakira 2023, ibisasu biremereye byumvikanye mu gace ka Kibumba, Teritwari ya Nyiragongo, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, M23 ishinja Ingabo za Leta ko ari zo zabirashe, nyamara Leta nayo ishinja M23 ko ari yo yabirashe.

Bikimara kuba, Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yanditse kuri X avuga ko ihuriro ry’igisirikare cya Leta ya DR Congo ryarenze ku masezerano yo guhagarika imirwano, rikabagabaho ibitero mu gace ka Kibumba, ibi kandi ngo bakaba babikoze barenze ku ngabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACRF ziri aha i Kibumba.

Mu kanya gato, Lt Col Guillaume Njike Kaiko uvugira FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, nawe yasohoye itangazo rivuga ko Igisirikare avugira kitigeze kirenga ku masezerano yo guhagarika imirwano, ko ahubwo M23 ari yo yarashe ibisasu bya mortier ku birindiro byabo biri ahitwa Kanyamahoro. Yakomeje avuga ko n’ubwo FARDC iri mu gahenge, itazakomeza kwihanganira ubushotoranyi nk’ubwo kandi ko nihaguruka bizaba bibi cyane.

Nyamara n’ubwo hakomeje kwitana ba mwana ku mpande zombi, bivugwa ko FARDC iri muri aka gace iryamiye amajanja yitegura kuba yafata Kibumba mu gihe isanzwemo ingabo za Kenya ziri mu butumwa bwa EAC. Ibi ngo bikaba ari mu rwego rwo kugota M23 mu mpande zose, noneho ngo ikabura ubufasha buva mu Rwanda.

Hari abavuga ko kuba FARDC yarashe kuri M23 muri Kibumba ari amakosa akomeye ariko ngo bakaba bakaba babitewe no kuryoherwa n’urugamba rw’i Masisi kuko ngo bamaze iminsi igera kuri itatu babona ikimeze nk’intsinzi, ibyabashutse ko na Kibumba byabagendekera nka Masisi maze ngo bagatangatanga M23 bayiturutse hose.

Hari andi makuru ariko yo ku ruhande avuga ko M23 ari yo yaba yateye ibisasu biremereye mu gace ka Kibumba karimo ingabo za Leta mu rwego rwo kubaca intege no kubereka ko bashoboye kuko ngo FARDC imaze iminsi ihatoreza abarwanyi ba Wazalendo bazifashishwa mu kurasa M23.

Ibisasu nk’ibi bya biterwa na Mortier 120mm bikunze gukoreshwa mu ntambara zo mu duce tw’imisozi/Photo Royal Netherlands Army

Related posts

Amwe mu mateka y’Abanya-Uganda bahowe Imana, kuri ubu bakaba ari Abatagatifu.

Bwa mbere mu mateka Manchester City yatwaye Igikombe cya UEFA Champions League.

NDAGIJIMANA Flavien

Ibihugu bikomeye byategetse M23 guhagarika gusatira Umujyi wa Goma.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment