Amizero
Amakuru Hanze Politike Umutekano

South Africa: Abagera kuri 72 bamaze kugwa mu myigaragambyo ikomeje.

Umubare w’abamaze gupfa muri Afurika y’epfo wazamutse ugera ku bantu 72, mu gihe urugomo rwibasiye ibice bimwe by’Igihugu nyuma y’ifungwa ry’uwahoze ari Perezida Jacob Zuma.

Abo barimo 10 biciwe mu mubyigano ku wa mbere nijoro ubwo habaga isahura mu gace k’ubucuruzi k’i Soweto.

BBC dukesha iyi nkuru yafashe amashusho y’umwana ujugunywa aturutse mu nzu yo mu mujyi wa Durban yari irimo gushya, nyuma yuko amaduka yo mu gice cyo hasi cy’iyo nyubako yari arimo asahurwa.

Byamaze kwemezwa ko igisirikare kigomba gufasha polisi yarengewe ubushobozi kuva iyi midugararo yatangira mu cyumweru gishize.

Mu itangazo yasohoye, polisi ya Afurika y’Epfo yavuze ko yatahuye abantu 12 bacyekwaho guteza imidugararo, kandi ko abantu 1,234 bose hamwe batawe muri yombi.

Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko iyi midugararo ari rumwe mu rugomo rubi cyane rubayeho muri Afurika y’epfo kuva mu myaka ya 1990, mbere y’impera ya politiki y’ivanguramoko ya apartheid, hakongezwa imiriro, imihanda minini igafungwa ndetse ibikorwa by’ubucuruzi n’inzu zibitsemo ibicuruzwa zigasahurwa mu mijyi minini n’imito mu ntara za KwaZulu-Natal na Gauteng.

Abaminisitiri baburiye ko niba ubusahuzi bukomeje, hari ibyago byuko hari uturere twashiranwa n’ibiribwa by’ibanze mu gihe cya vuba aha – ariko ntibatangaje ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe.

Ku wa kabiri nyuma ya saa sita z’amanywa, hari umwana wasamwe n’imbaga y’abantu bihutiye gufasha abari baheze mu nyubako mu gice gikuru cy’ubucuruzi cy’i Durban, umujyi ukora ku mazi magari wo mu ntara ya KwaZulu-Natal. Aba bakaba barimo gutabarwa bakurwa mu nyubako yatwitswe n’abasahuzi, ku wa kabiri ku itariki ya 13 y’ukwezi kwa karindwi mu 2021.

Abantu barimo basahura mu maduka ari mu gice cyo hasi cy’iyo nyubako iri mu muhanda Smith Street ni bo bari bakongeje uwo muriro wakwirakwiriye n’ahandi, ukagera no ku baba mu gice cyo hejuru cy’iyo nyubako.

Umunyamakuru wa BBC Nomsa Maseko avuga ko nyuma yuko abantu basamye uwo mwana, abanyuraga aho hantu n’abaturanyi bihutiye gushakisha inzego ngo bafashe abandi bahatuye, barimo n’abana, guhunga.

Nyina w’uwo mwana waje kongera guhura n’umwana we, ariko yari afite imbamutima nyinshi kuburyo bitamukundiye kugira icyo atangaza. Inzego za leta zishinzwe ubutabazi zahageze hashize iminota hafi 20 zifasha kuzimya imiriro.

Related posts

Amwe mu mateka ya tariki 01 Gicurasi, umunsi witiriwe umurimo.

NDAGIJIMANA Flavien

Afrobasketball: Amakipe azakina umukino wanyuma yamenyekanye

Christian Hakorimana

Sudani y’Epfo: Perezida yasheshe inteko ishinga amategeko

Shyaka Josbert

Leave a Comment