Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Ubuzima

Kenya: Abagore basabwa kwishyura akayabo kugirango babyarane n’abagabo batari ababo.

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Muranga gaherereye rwagati muri Kenya bari gushaka ku bwinshi abagabo bashobora kwishyura ngo babatere inda, aho umugabo wujuje ibisabwa yishyurwa ibihumbi 300 by’amashilingi, ni ukuvuga asaga miliyoni 2.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bimwe mu bitangazamakuru byo muri Kenya nka Taifa Leo na NTV Kenya, byavuze ko bamwe mu bagore bahisemo kuyoboka iyo nzira, nyuma yo kubona ko hari abagabo bubaka ingo bagamije gutesha umutwe abagore, bityo ko icyiza ari ukubyara umwana ukiberaho wigenga nk’umugore.

Abagabo bashakishwa ni abafite hagati y’imyaka 20 na 40, bafite imyitwarire myiza kandi b’abahanga. Ni abagabo batari inzobe cyane cyangwa ngo birabure cyane, kandi barebare.

Hari umugore wagize ati: “Ikintu twitaho cyane ni isura ngo abana bacu bazaze basa neza. Abo bagabo bagomba kuba ari abahanga kugira ngo n’abana bazitware neza mu mashuri”.

Undi mugore wamaze kubyara impanga, yavuze ko umugabo watoranyijwe, mbere yo kwishyurwa abanza gusinya yemera gupimwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Mu gihe icyo kizamini bagitsinze, basinyishwa ikindi cyemezo bemera ko nibamara kwishyurwa, bazahita baca umubano n’uwo mugore babyaranye kandi ko nta kindi bazaza kubaza nyuma y’icyo gikorwa.

Related posts

Burundi: Umuhanzikazi Muhimbare wahisemo izihimbaza Imana yagarutse ku ndirimbo ye nshya na Filime akina.

NDAGIJIMANA Flavien

Euro 2020: Ububiligi busezereye Portugal iheruka kwegukana iki gikombe (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

Korali Jehovah Jireh ULK igiye kumara iminsi ibiri itaramira mu Mujyi wa Musanze.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Egide July 30, 2023 at 7:33 PM

Ni hatari pe.

Amizero.rw ntako muba butagize mu gukusanya amakuru muri aba 1. Keep it up 💪💪

Reply

Leave a Comment