Amizero
Amakuru Ubutabera

Abashinjwa gusambanya ku gahato bagiye kujya baburanishirizwa aho icyaha cyabereye

Ku bufatanye na Minisiteri y’ubutabera ndetse n’izindi nzego zirebwa niki kibazo, Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango iri gukora inyigo igamije kureba uko abakoze ibyaha byo gusambanya ku gahato bajya baburanishirizwa aho icyaha cyabereye.

Mu kiganiro yagiranye na New Times dukesha iyi nkuru, Ministiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango Bayisenge Jeanette yavuze ko iyi ari imwe mu ngamba zigamije guca burundu iki cyaha. Yagize ati: “Turi gukorana n’inzego zose zirebwa niki kibazo ariko cyane cyane Ministeri y’Ubutabera kugira ngo abakoze ibyaha bijyanye no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato bajye baburanishirizwa aho icyaha cyabereye kandi bikorwe mu ruhame. Ibi ni ukugira ngo bizajye bisigira isomo n’undi wese waba ari gutekereza gukora bene ibi byaha.”

Yanongeyeho kandi ko hagikorwa inyigo ko kandi mbere y’uko ibi bishyirwa mu bikorwa hazabanza kurebwa niba uburenganzira bw’ukurikiranyweho icyaha ndetse n’wakorewe icyaha buri kubahirizwa. Ku bufatanye n’inzego z’ubutabera hakaba hakiri kurebwa uko bene aya maburanishwa yajya akorwa atabusanije n’amategeko mpanabyaha u Rwanda rusanzwe rugenderaho.

Uretse guca imanza, inzego z’ubutabera zifite kandi n’inshingano zo gukumira ibyaha. Bityo mu gihe iyi nyigo yaba yemewe, kuburanishiriza abakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato mu ruhame kandi aho icyaha cyabereye bikaba byagira uruhare mu gukumira undi wese watekereza gukora bene ayo mahano.

Ku rundi ruhande ariko, haracyari impungenge ku bijyanye no gucira mu ruhame bene izi manza, cyane nko mu gihe uwakorewe icyaha atari yuzuza imyaka y’ubukure. Hari kandi n’abavuga ko mbere yuko urubanza ruburanishwa muri ubu buryo, uwakorewe icyaha akwiye kubanza kwegerwa, hakamenyekana niba ibi abyemera kandi bitazamubangamira. Mu gihe kandi izi manza zaciriwe mu ruhame, hari impungenge ko zishobora kuzamura amakimbirane mu miryango (ku ruhande rw’uwakoze icyaha no ku ruhande rw’uwakorewe icyaha).

Si ubwa mbere mu Rwanda imanza nshinjabyaha ziciriwe mu ruhame. Ingero za hafi zirimo urubanza rwo muri Werurwe 2020 aho Uwitwa Zaina Nkamiro na bagenzi be batandatu baregwagamo gukorera iyicarubozo uwitwa Mukamana Sandrine. Hari kandi n’urubanza rw’uwitwa Hora Sylvestre wahamwe n’icyaha cyo kwica abigambiriye umwana w’imyaka 12 wo mu rugo yakoragamo, maze ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

Ubusanzwe, itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha mu ngingo yaryo ya 130 rivuga ko iburanishwa rikorerwa ku cyicaro cy’urukiko ku munsi wagenwe narwo. Iyo bibaye ngombwa ariko, iburanishwa rishobora kubera ahandi hantu hagenwa n’urukiko. Iyi ngingo kandi inavuga ko urukiko rushobora kuburanisha no kumva abatangabuhamya hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Related posts

Ishyaka rya Gikomunisiti ry’u Bushinwa ryizihije imyaka ijana rimaze, Perezida Xi Jiping aboneraho kwihaniza amahanga

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Haravugwa imyigaragambyo mu bakozi basaga 200 b’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda.

NDAGIJIMANA Flavien

Amwe mu mateka ya Minisitiri mushya w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Dr Ugirashebuja Emmanuel usimbuye Busingye

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment