Amizero
Ahabanza Amakuru Ubuzima

WASAC n’ubuyobozi bwa GOICO PLAZA baritana bamwana ku ifungwa ry’isoko rikuru rya Musanze.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Kamena 2021, byari akumiro no kumanjirirwa ku bari bararanye gahunda yo kugana isoko rikuru rya Musanze rikorera mu nyubako ya GOICO PLAZA, kuko haba abacuruzi ndetse n’abaguzi bose batunguwe no gusanga imiryango idanangiye.

Nyirabayazana w’ifungwa ry’iri soko akaba ari ikibazo cy’ibura ry’amazi, aho iminsi ibaye ine nta mazi agera muri iyi nyubako.

Umwe mu bari baremye isoko rikuru rya Musanze agasanga hafunze yagize ati: “Ni gute isoko rifungwa nta nteguza we? Ndebera nkubu nabuze uko ngira kuko twari dufite ubukwe kandi hari ibyo gukoresha bimwe nari nizeye kuza kubifata hano mu isoko. Ubu twabuze ayo ducira n’ayo tumira, bari kumpamagara nkananirwa ubwitaba n’ububihorera.”

Ni mu gihe abacuruzi bo bavuga ko umunsi umwe w’imfabusa mu isoko uba ubabujije amahirwe menshi. Hari nk’abafite inzu zicuruza ibyo kurya baba baraye baranguye ku buryo iyo bimaze igihe kirenze umunsi umwe bishobora kwangirika, ibintu bishobora kuba byanateza igihombo gikomeye.

Mu kiganiro umunyamakuru wa www.amizero.rw yagiranye n’umuyobozi w’isoko rikuru rya Musanze, bwana Alexis Murengera, yatangaje ko gufata icyemezo cyo gufunga isoko byaturutse ku kuba muri iyo minsi ine yose ishize iyi nyubako itabona amazi bari bariyambaje amazi aba abitse mu bigega.

Amazi yo mu bigega nayo yaje gushira maze hatangira gukoreshwa amazi yateganijwe gukoreshwa mu kurwanya inkongi y’umuriro. Aya nayo amaze gukendera nibwo hanzuwe ko isoko riba rifunzwe. Ibi ngo akaba ari mu rwego rwo gukumira indwara zishobora guterwa n’isuku nkeya.

Yagize ati: “Twatekereje ikibazo cy’icyorezo cya Covid-19 cyugarije igihugu cyacu n’isi yose muri rusangge, tureba kandi n’izindi ndwara zishobora guterwa n’isuku nke, hakaniyongggeraho kandi ikibazo cyuko amazi yagenewe kwifashishwa mu kurwanya inkonggi y’umuriro yarangije gukoreshwa, tubona gufungura isoko kwaba ari ukwigerezaho”

Uyu muyobozi kandi yanatunze agatoki WASAC, ashinja kuba itarabasobanuriye ikibazo aho kiri, ahubwo igakomeza kuvuga ko babirimo, none iminsi ikaba ibaye ine nta kirakorwa.

Bwana Murigo Jean Claude, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura ishami rya Musanze, yavuze ko ikibazo cy’ibura ry’amazi bakizi kandi bari kugikurikirana ngo gikemuke mu maguru mashya.

Ati: “Hari imiyoboro mishya iri kubakwa, amazi yayo ni nayo twifuza kohereza muri iriya nyubako ya GOICO PLAZA. Nkeka rero ko ikibazo cyabaye ari imyuka yajemo igakumira amazi uko yakagombye gutambagira mu matiyo. Gusa ikibazo turakizi kandi turi kugikemura, ubu abatekinisiye bacu bose twabakuye muri weekend, bari gukurikirana iki kibazo, nkaba nabizeza ko nubwo bitoroshye ariko birara birangiye.”

Bwana Alexis Murengera, umuyobozi wa GOICO PLAZA yatangaje ko mu gihe bagitegereje igisubizo kirambye cyatangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura, bagiye gushaka amakamyo yo kuvoma, kabone n’ubwo byabahenda, ariko isoko rikongera gufungurwa mu maguru mashya.

Isoko rikuru rya Musanze rihahirwamo n’abavuye imihanda yose/Photo Amizero.rw
Imiryango ya GOICO PLAZA yari idanangiye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru/Photo Amizero.rw

Related posts

Ba Ofisiye bato 2430 ba RDF bazamuwe mu ntera na Perezida Paul Kagame.

NDAGIJIMANA Flavien

Karongi: Imodoka ya Fuso yarenze umuhanda ihitana babiri barimo na nyirayo.

NDAGIJIMANA Flavien

Gakenke: Imiryango igera kuri 26 yimuwe kubera inkangu yibasiye agace batuyemo.

NDAGIJIMANA Flavien

2 comments

Pascal June 6, 2021 at 1:10 PM

WASAC rwose mureke gutera imigeri kuko services zanyu ziri hasi cyane. Ni gute isoko nka ririya rimara iminsi 4 nta mazi mutaranababwiye aho ikibazo kiri? None mutangiye kubeshya ngo imiyoboro mishya. Nonese imiyoboro muri gukora yakuyeho isanzwe ? Ahubwo abaturage twe tudashoboye kwivugira twaragowe

Reply
Fidèle June 6, 2021 at 1:12 PM

Iyi nkuru inteye kwibaza!🤔🤔
Ibi biragaragaza imitekerereze no gufata ingamba bikiri hasi pee! None se iyo amazi abuze mu itiyo umwanzuro waba uwo gufunga isoko kandi bafite ibigega by’amazi koko! Ndumiwe pee! Ubwo habuze iki kugirango habeho kuvoma amazi bakoresheje imodoka za tanks ariko isoko ntirifungwe!? 🤔🤔
Ubwo ntibumva imibare y’igihombo uko ingana ku isoko nka ririya mpuzamahanga!
Ntibisobanutse! Hashobora kuba hari ikindi kibazo kitavuzwe cyatumye isoko rifungwa!🙆🏽‍♂🙆🏽‍♂🙆🏽‍♂

Reply

Leave a Comment