Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Rubavu: Umusirikare wa DR Congo warashwe ngo yari aje kwica uwitwa umututsi wese.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022, umusirikare mu ngabo za DR Congo, FARDC ufite ipeti rya Lieutenant yambutse umupaka muto (Petite barrière) uhuza u Rwanda na Congo mu Karere ka Rubavu, asuka urufaya rw’amasasu ku bapolisi barinda umupaka n’abaturage bambukaga, bamwe barakomereka. Ngo mbere y’uko yambuka, akaba yabanje kwigamba ko ari bumareho icyitwa umututsi wese.

Lieutenant (Lt) Kabungulu Zikitota John wo mu ngabo za Congo, FARDC mbere yo kwinjira arasa, yabanje kumvikana avuga amagambo arimo ivanguramoko, akubita agatoki ku kandi ko “ari bumareho uwitwa umututsi wese”.

Nk’uko byemejwe na bamwe mu baturage umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW yasanze ku mupaka bambuka bava hakurya muri Congo, ngo uyu musirikare wari wambaye impuzankano y’igisirikare cya Congo, mu gihe yari akiri iwabo yabanje kwitotomba cyane, ku buryo ngo baketse ko ibyo avuga ashaka kubikorera iwabo mu Mujyi wa Goma. Gusa ngo bacyumva amasasu bahise bakubitaho agatima, koko bakimara kwambuka basanga niwe warashe ku nzego z’umutekano z’Igihugu, gusa ku bw’amahirwe ye macye ahasiga ubuzima.

Umwe mu baturage wari ku mupaka ubwo uyu musirikare wa Congo yarasaga, yagize ati: “Njye nari ngeze aha neza ubona, mbona umusirikare wa FARDC yinjiye arasa amasasu menshi,nahise nta iri gare ryanjye nkizwa n’amaguru kuko urusasu rwari rwinshi kandi ntamenyereye ibintu nk’ibi”.

Igisirikare cy’u Rwanda RDF, cyasohoye itangazo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, rivuga ko uwo musirikare yambutse umupaka, yinjira ku butaka bw’u Rwanda afite imbunda yo mu bwoko bwa AK 47 atangira kurasa inzego z’umutekano z’u Rwanda n’abaturage bambukaga umupaka. Rikomeza rivuga ko mu rwego rwo kwitabara no kurengera abasivire bashoboraga kuraswa ari benshi, umupolisi w’u Rwanda yamurashe agahita agwa aho.

Ubwo itsinda rishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’umutekano ku mipaka, EJVM ryageraga aha ku mupaka muto, ryakoze ibyo rigomba gukora, umurambo wa Lieutenant Kabungulu Zikitota John ushyikirizwa Congo. Iri tsinda rikomereza ku Bitaro bya Gisenyi aharwariye abapolisi b’u Rwanda barashwe kugirango rirebe uko bameze ribone uko riza gukora raporo. Itangazamakuru ryashatse kuvugana n’uwari uyoboye iri tsinda rya EJVM, mu magambo macye, ati: “Oya, ntibishoboka, murategereza ikizava muri raporo yacu naho ubu ntacyo twatangaza”.

Uyu musirikare wa DR Congo warashwe, yitwa Kabungulu Zikitota John, afite ipeti rya Lieutenant (Lt), ngo akaba yari mu ngabo zidasanzwe za Congo (Forces Speciales) z’i Lubumbashi zari ziherutse koherezwa i Goma kurwana na M23, amakuru avugako ngo hari murumuna we nawe w’umusirikare waba yaraguye mu mirwano  y’i Bunagana yahuje FARDC na M23, ndetse ikarangira M23 ifashe Bunagana, ibintu Congo yemejeko ari ingabo z’u Rwanda zambutse zikayifata, maze bikomeza kuzamura urwango ku bavuga ikinyarwanda, ngo ari nayo mpamvu uyu yinjiye ngo akaba yarashakaga guhorera murumuna we. Asize umugore n’umwana umwe. Aha yarasiwe, akaba yasanganwe urumogi, ikanya (fork) ndetse n’igisokozo.

Mu Burasirazuba bwa DR Congo hakomeje kubera intambara ihuje M23 n’Ingabo za Leta, FARDC. Leta ya Congo ikaba ishinja u Rwanda gufasha M23, ibintu u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma. Mu gihe cya vuba, DR Congo yahagaritse ingendo za RwandAir ku butaka bwa Congo, kuri ubu Inteko Ishingamategeko yabo ikaba yaramaze kwemeza ko Leta isesa amasezerano yose y’ubufatanye n’u Rwanda, ibintu bikomeje kuzamura umwuka mubi mu baturage, hakiyongeraho n’imvugo zibiba urwango zijyana n’ibikorwa bibi ku baturage bavuga ikinyarwanda biganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi.

Inzego z’umutekano ku mpande zombi baganiriye mbere y’uko itsinda EJVM rihagera.
Itangazo ry’Igisirikare cy’u Rwanda RDF.
Umusirikare wa FARDC warasiwe muri metero 25 yinjiye mu Rwanda, akiraswa yahise atwikirizwa ihema.
Abagize itsinda EJVM ubwo bageraga ku Bitaro bya Gisenyi aharwariye abapolisi b’u Rwanda barashwe.
Abaturage bambukiranya imipaka bavuye mu Rwanda bavuga ko barambiwe agasuzuguro ka Congo.

 

 

Related posts

Basketball: Incamake ku gikombe cya BAL gihatanirwa ku nshuro ya mbere

NDAGIJIMANA Flavien

Abaturiye Nyiragongo basabwe kwitwararika mu gihe ikomeje kwiremamo ibikoma no gusohora imyotsi.

NDAGIJIMANA Flavien

Gakenke: Akanyamuneza ni kose ku batuye n’abagenda u Bukonya kubera ikorwa ry’umuhanda Gicuba- Janja [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment