Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu Tariki 17 Kamena 2022, Umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo, watangaje ko wahanuye kajugujugu y’igisirikare cya Congo, FARDC.
M23 itangaza ko iyi ndege y’intambara bayishyize hasi mu mirwano, nyuma yo kugabwaho ibitero n’ingabo za Leta, FARDC ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu.
Itangazo M23 yasohoye rivuga ko indege yahanuwe ahagana saa cyenda n’igice z’igicamunsi, ubwo bagabwagaho igitero mu birindiro biri ahitwa Kabindi na Tchengerero.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, nibwo M23 yari yatangaje ko yigaruriye utwo duce, mu mirwano yabahuje n’ingabo za Congo mu Burasirazuba bw’Igihugu mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uretse iyi kajugujugu ya FARDC yahanuwe na M23, ngo uyu mutwe kandi washoboye kwigarurira ibindi bikoresho byinshi bya gisirikare birimo amakamyo agera kuri atandatu, imodoka za Land cruiser zitwara abasirikare ndetse n’imbunda nini nyinshi, ibintu M23 ivuga ko bizakomeza kuyifasha mu rugamba ihanganyemo n’Ingabo za Leta, FARDC
M23 imaze iminsi micye igenzura Umujyi wa Bunagana uri hafi y’umupaka wa Congo na Uganda n’utundi duce tuhegereye. Uyu mutwe wubuye ibitero nyuma yo gushinja Leta ya Congo kudashyira mu bikorwa amasezerano basinye mu 2013, yari agamije gucyura impunzi, gushyira abarwanyi babo mu ngabo za Leta n’ibindi.
