Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Impungenge ni zose ku banyarwanda bakorera mu Mujyi wa Bukavu.

Abanyarwanda bakorera imirimo itandukanye mu Mujyi wa Bukavu muri Kivu y’Epfo muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022, bategetswe n’icyo Gihugu kutarenza saa cyenda z’amanywa (15h00) bakiri muri uwo Mujyi.

Kugeza ubu, benshi mu bakorera ubucuruzi muri uyu Murwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Epfo, bafite impungenge ko ibyabo bishobora gusahurwa. Kugeza mu masaha ya saa cyenda n’igice zishyira saa kumi, ku mupaka wa Rusizi ya mbere uhuza Akarere ka Rusizi n’Umujyi wa Bukavu, wabonaga ko abambuka ku mpande zombi haza umwe umwe, mbese nk’imikorere yo mu masaha ya nyuma ya serivisi z’umupaka.

Aha kandi ku ruhande rw’u Rwanda, habanje kugaragara abapolisi bambaye nk’abiteguye guhosha imvururu, ariko mu mwanya muto burira imodoka barahava baragenda. Abanyarwanda biganjemo abacuruzi bavuga ko amakuru y’uko imipaka ihuza Akarere ka Rusizi n’Umujyi wa Bukavu muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ifungwa saa cyenda z’amanywa yatangiye kubageraho aho bakorera mu masaha ya mbere ya saa sita.

Nubwo hari hasanzwe umwuka mubi, icyemezo cyo gufunga saa cyenda gisa nk’icyatunguranye, ndetse abaganiriye n’Ijwi rya Amerika wabonaga ko bari mu rujijo. Mu matsinda mato mato aha ku mupaka, wabonaga ko benshi babuze ayo bacira n’ayo bamira. Bamwe bakagerageza guhuza ibyabaye n’iyicwa ry’umusirikare w’umunyekongo warasiwe ku mupaka uhuza Goma na Rubavu mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Gatanu ubwo yinjiraga mu Rwanda arasa abapolisi b’u Rwanda barinda umupaka.

Amakuru Ijwi rya Amerika yamenye, ni uko nyuma y’aho uwo yiciwe, muri bimwe mu bice by’Umujyi wa Bukavu hari insoresore zigabye mu mihanda zamagana u Rwanda. Umwe mu basanzwe bahakorera ngo byamusabye kwiyoberanyamo umunyekongo, ku mpungenge z’uko yahava asagarirwa.

Ku bakorera ibikorwa by’ubucuruzi muri iki Gihugu gituranyi, impungenge ni zose ko ibyabo byahava bisahurwa. Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu banyekongo barakwirakwiza imvugo ikangurira abaturage kugirira nabi uwo ari we wese babona ko ari umunyarwanda. Ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Epfo bwasohoye itangazo rivuga ko icyemezo cyo gufunga imipaka ayo masaha cyategetswe n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu ko imipaka yose ihuza u Rwanda na Kongo igomba kuzajya ifungwa saa cyenda z’amanywa (15h00). Bwana Théo Ngwabidje Kasi, utegeka Kivu y’Epfo yatangaje ko icyo cyemezo cyafashwe ku mpamvu z’umutekano.

Mu gihe umwuka mubi umaze amezi ututumba hagati y’Ibihugu byombi, abaturiye imipaka barasaba ko habaho kuganira ibi bibazo bigakemurwa bwangu. Imipaka 3 ikoreshwa cyane mu ihuza u Rwanda na Kongo ku ruhande rw’Akarere ka Rusizi ubusanzwe yahagarikaga imirimo hagati ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba na saa yine z’ijoro.

Iki cyemezo cyo kugabanya amasaha y’akazi ku mipaka kije gikurikira ibindi byemezo ubutegetsi bwa Kongo bwafatiye u Rwanda birimo no guhagarika amasezerano yose y’imikoranire Ibihugu byombi byari bifitanye. Ibyo byose bishingiye ku ntambara y’inyeshyamba za M23 yongeye kubura muri Kivu ya Ruguru, Kongo igashinja u Rwanda gushyigikira no gufasha izo nyeshyamba.

Ibi ariko u Rwanda rurabihakana, ahubwo narwo rugashinja Kongo gukorana n’inyeshyamba za FDLR zirurwanya, kuko byagaragajwe kenshi ko Kongo iha imyambaro FDLR, imbunda n’ibindi ikabajyana ku rugamba, aho byavuzwe ko Kongo yaba ifitanye amasezerano n’uyu mutwe ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi.

Abanyarwanda bakorera i Bukavu bafite ikibazo cy’umutekano wabo utifashe neza.

Related posts

Nyagatare-Katabagemu: Umugabo yitwikiye mu nzu akoresheje lisansi arashya arakongoka n’ibye byose.

NDAGIJIMANA Flavien

South Africa: Abagera kuri 72 bamaze kugwa mu myigaragambyo ikomeje.

NDAGIJIMANA Flavien

Uganda yategetswe kwishyura Miliyoni 325$ kubera ibyaha yakoreye muri DR Congo mu 1998-2003

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment