Amizero
Amakuru Imikino

Mugisha Moïse yakoze impanuka y’igare muri Tokyo Olympics 2020.

Umukinnyi w’umunyarwanda wagize umwuga gusiganwa ku igare, Mugisha Moïse yakoze impanuka yatumye adashobora gukomeza ngo arangizanye n’abandi bari kumwe mu mikino Olempike iri kubera i Tokyo mu Buyapani, nk’uko byatangajwe na Komite y’Igihugu y’Imikino ya Olempike mu Rwanda (Rwanda National Olympic and Sports Committee RNOSC.

Mugisha Moïse ni we munyarwanda wa mbere wari ubimburiye abandi banyarwanda bane bajyanye mu Buyapani; abo bakaba ari Agahozo Alphonsine ku ruhande rw’abagore na Maniraguha Eloi ku ruhande rw’abagabo mu koga metero 50, aba bakazakina tariki 01 Kanama 2021, mu gihe Yankurije Marthe aziruka metero 5000 nawe kuri iyo tariki 01 Kanama, hakaza na Hakizimana John uzasiganwa muri Full Marathon (kilometero 42) tariki 08 uko kwezi kwa Munani (Kanama) 2021.

Aya marushanwa y’Imikino Olempike yagombaga kuba muri 2020, aza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19. Kuba ashoboye kuba, kuri bamwe bikaba ari nko kwiyemeza kuko n’ubundi hari amakuru ko ashobora kongera gusubikwa.

Related posts

“Turashima cyane M23 yadukijije Maj. Gavana wari warigize nk’akamana”: Abaturage ba Nyabanira.

NDAGIJIMANA Flavien

Gatabazi JMV wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu. [Izindi mpinduka]

NDAGIJIMANA Flavien

Kenya ishimangira ko idateze kuva muri DRC iki Gihugu kitaraganira na M23.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment