Amizero
Amakuru Hanze Politike Ubukungu

Ibihugu bya Uganda na DR Congo byatangije kubaka imihanda ibihuza.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021, Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda na mugenzi we Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batangije ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka imihanda ihuriweho n’ibihugu byombi.

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, abaturage bari batonze imirongo ku mihanda bategereje kwakira abakuru b’ibihugu byombi. Perezida Museveni wa Uganda wagombaga kwakira mugenzi we wa Congo ku ruhande rwa Uganda ni we wabanje kuhagera, ariko Perezida Felix Tshisekedi aza gutinda ahagera hafi nyuma y’amasaha atatu.

Akihagera, Museveni yagiye kumwakirira ku iteme rya Mbondwe ryo muri Uganda ryubatse ku ruzi rwa Lhubiriha ari na rwo rutandukanije ibihugu byombi.

Perezida Tshisekedi amaze gukandagira ku butaka bwa Uganda, hariririmbwe indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, bahita bajya mu nama y’umwiherero yabereye mu ihema bari bubatse ku mupaka. Iyo nama ihumuje, baganiriye akanya gato n’abaturage ku ruhande rwa Uganda.

Mu ijambo rigufi yavugiye aho, Perezida Museveni yavuze ko we na mugenzi we baganiriye birambuye ku byerekeye imihanda igiye kubakwa muri Congo ihuza ibihugu byombi hamwe no ku mutekano w’akarere k’ibiyaga bigari, ariko ntiyagira ikindi yongeraho.

Perezida Tshisekedi yabwiye abaturage barimo abayobozi batandukanye ku mpande zombi ko igitekerezo cy’iyo mishinga batangije cyazanywe na Museveni nyuma na we ubwe akumva agishimye kuko cyahuye n’icyo yari asanganywe cy’uko ibihugu byombi byabafatanya.

Nyuma y’aho abakuru b’ibihugu bombi bahise bambuka umupaka bava Mpondwe ku ruhande rwa Uganda bajya Kasindi ku ruhande rwa Kongo hari hateguriwe umuhango wo gutangiza iyubwakwa ry’iyo mihanda, aho aba bayobozi bashyize ibuye ry’ifatizo.

Aho ni ho Perezida Tshisekedi yavugiye ko uyu mushinga ugiye gufasha igihugu cye mu kuzamura iby’ubucuruzi hamwe no kurushaho kubumbatira umutekano wa rubanda.

Mu ijambo Museveni yavugiye ku butaka bwa Congo, yabanje gusuhuza Abanyekongo mu rurimi rw’igikonjo rwambukiranya iyo mipaka yombi, atanga urutonde rw’amoko y’abaturiye akarere k’ibiyaga bigari bahuje imico n’indimi. Yavuze ko ari abantu bamwe bakwiye gufatanya muri byose.

Biteganyijwe ko buri gihugu kizatanga 20 ku ijana by’ayo mafaranga, asigaye akazatangwa na Kompanyi yo muri Uganda ya Dott Services igiye kubaka iyo mihanda, hanyuma ikazayishyuza mu misoro y’abazajya bakoresha iyi mihanda.

Minisiteri ishinzwe ubwubatsi bw’imihanda muri Uganda ivuga ko bizafata imyaka 15 kugira ngo iyo kompanyi izakusanye ayo mafaranga izaba yarashoye mu kubaka iyo mihanda. Biteganyijwe ko iyi mishinga izaba yarangiye mu gihe kiri hagati y’imyaka itatu kugeza kuri ine.

Iyi mihanda ireshya na Km 223 igiye kubakwa; irimo umuhanda Mpondwe/Kasindi-Beni ureahya na Km 80, umuhanda Bunagana-Rutshuru-Goma road ureshya na Km 89 n’agace k’umuhanda Beni-Butembo kareshya na Km 54.
VOA

Related posts

DRC: Ingabo za EAC zatangiye kugera muri Rumangabo kuhasimbura M23.

NDAGIJIMANA Flavien

Gukererwa byatumye yamburwa umudari wa zahabu yari yatsindiye

NDAGIJIMANA Flavien

Afrobasketball: Tunisia yisubije igikombe iheruka gutwara muri 2017

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment