Amizero
Amakuru KWIBUKA Politike

Yifashishije indirimbo yise ‘NTIMUZAZIMA’, Nsengimana Justin yabwije ukuri abakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. [VIDEO]

Umuhanzi nyarwanda Nsengimana Justin usanzwe aririmba indirimbo ziganjemo izivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yongeye gukora mu nganzo abwira adaciye ku ruhande abakigerageza guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, biganje mu Bihugu by’amahanga, akaba yifashishije indirimbo yise “Ntimuzazima”.

N’ubwo hashize imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye igatikiza Abatutsi basaga Miliyoni, hari ba rukarabankaba, abafite imitima yabaye akahebwe, abirengagiza ukuri nkana n’abandi bagikomeje gutsimbarara bemeza ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye, abandi bakemeza ko habaye Jenoside ebyiri, mu gihe abisetse bakagira igisa n’umutima wa kimuntu bemera ko habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ko ariko ngo yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal wahoze ari Perezida w’u Rwanda.

Nyuma yo gukomeza kubona abantu nk’aba, Nsengimana Justin yanze gukomeza kureberera ikinyoma gikwira Isi, maze ngo nk’uko biri no mu ntego ze z’ibanze, ahitamo kwicara ku gasambi, akora mu nganzo ashingiye ku ndimi bashobora kuba bumva aho baba bari hose ku Isi, maze ngo ababwira amateka nyayo kuko nk’uko umunyarwanda yabivuze, ngo ‘ntiribara mukuru nk’umuto waribonye’.

Mu kiganiro na Amizero.rw, yagize ati: “Iyi ndirimbo nayitekereje nyuma yo kubona ko abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi biganje mu Bihugu by’amahanga. Ntekerezako indirimbo turirimba ziba ziri mu kinyarwanda, abenshi bakaba batazumva, niko guhitamo ‘Ntimuzazima’, ngerageza gushyiramo n’indimi abenshi bashobora kumva ngo wenda ahari hatazagira uwitwaza ko yabuze umubwiza ukuri”.

Akomeza avuga ko muri abo bantu yaba abari hanze ndetse no mu Rwanda, hari n’abifuza ko kwibuka byahagarara, abandi bakishimirako Covid-19 ngo yatumye kwibuka muri rusange bihagarara. Ati: “Nshaka ko bamenya neza ko kwibuka bitazigera bihagarara, kuko biri ku mitima, bidakorwa nk’umuhango”.

Muri iyi ndirimbo ‘Ntimuzazima’, hagarukamo ubutumwa bwibanda cyane ku banyamahanga batereranye u Rwanda, Abatutsi basaga Miliyoni bagatikira barebera kandi bari bafite ubushobozi bwo guhagarika abicanyi ntibakomeze kumena amaraso y’inzirakarengane.

Iyi ndirimbo ishingira ku bimenyetso bifatika, ku nyandiko bwite za bamwe muri abo banyamahanga zigaragaza ko mu Rwanda hategurwaga Jenoside ariko ntibagire icyo bakora.

REBA INDIRIMBO ‘NTIMUZAZIMA’ YA NSENGIMANA JUSTIN.

Ese ubundi iyo Nsengimana Justin ahanga yibanda kuki ?

Uyu muhanzi ukiri urubyiruko avuga ko mu bihangano bye yibanda ku buhamya bw’abantu batandukanye, ababibayemo byabayeho, atari uko babyumvise. Ati: “Benshi mu bazi ibihangano byanjye ndetse n’abatabizi ndabasaba gukurikirana inyigisho zirimo bakazisangiza n’abandi kuko ni umwimerere ushingiye kuri ba nyir’ubwite babibayemo. Ntabwo ari za ndirimbo za Politiki (Politique) ahubwo ni ibyabayeho mfitiye gihamya kandi mba nifuza ko zasiga isomo riganisha ku bumwe n’ubwiyunge kugirango ibyabaye bitazongera”.

Nsengimana Justin yatangiye umuziki mu 2014, ahitamo gukora indirimbo zikubiyemo ubutumwa bw’isanamitima. Avuka mu Burengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Muhanda. Muri we ahora aharanira ko kwibuka bitazigera bihagarara nk’uko hari ababivuga banabyifuza ari nabo yabwiye muri iyi ndirimbo, mu ntero igira iti ‘bamenyeko tutazigera twihanganira umuntu wese wadutobera amateka‘.

Mu nzozi ze, ngo yifuza ko umunsi umwe yazibona mu Ihuriro ry’Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yaba ururi mu Rwanda n’uruba mu mahanga. Ibi ngo bikaba byakorwa nk’uko hategurwa Rwanda Day mu rwego rwo gusobanurira uru rubyiruko amateka maze ngo hakifashishwa ibihangano kuko ngo ari byo bibonamo cyane kurusha ibiganiro bisanzwe.

Umuhanzi Justin ahabwa impanuro n’abayobozi mu nzego zitandukanye/Photo Archive
Akunda kuririmba atuje kuko amateka aririmba ashaririye/Photo Archive

Related posts

Perezida Paul Kagame yagabiye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba uri mu Rwanda inka z’inyambo [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Inkomoko y’umunsi mukuru wa ‘Saint Valentin’ ufatwa nk’uw’abakundana.

NDAGIJIMANA Flavien

DR Congo: Imirwano ikomeye iravugwa mu gace ka Kibumba hagati ya FARDC na M23.

NDAGIJIMANA Flavien

4 comments

Nkundiye Kelvin July 25, 2021 at 1:57 PM

Uyu muhanzi ni umuhanga rwose !!! Urababwiye ni uko batumva. Ubundi se barayihakana ntibayikoze ku manywa izuba riva? Iyo bihishe iyo mu mahanga bazagwayo cyangwa se gashyiga ibashyigure batembe baza i Rwanda. Nibinangira bazapfa bangara !!!

Reply
Manzi July 25, 2021 at 1:59 PM

Guhakana no gupfobya bibi cyane !!! Bakwiye kuyamanika bakemera ibyo nakoze ubundi bakirengera ingaruka. Ntituzatezuka ku rugamba two guhangana nabo aho bari hose twifashishije uburyo bushoboka bwose

Reply
Mabe July 25, 2021 at 9:30 PM

Babwire Justin, wenda bazagera aho bakumva dore banze kumva bo kagwa ku gasi.

Reply
Justin nsengimana July 26, 2021 at 7:36 PM

Nukuri umuntu wumva ufite umutima wakimuntu ntiyarakwiye gukinira kumaraso yinzirakarengane twabuze muri jenoside ya korewe abatutsi kandi ururwanda rurimubiganza byacu rubyiruko

Reply

Leave a Comment