Amizero
Ahabanza Amakuru Umutekano

Abarwanyi ba FLN baturutse i Burundi bagabye igitero ku ngabo z’u Rwanda mu Bweyeye.

Imirwano yahuje ingabo z’u Rwanda RDF n’abarwanyi ba FLN bateye baturutse muri Komini Mabayi mu Burundi yaraye ibereye mu Murenge wa Bweyeye mu Kagari ka Nyamuzi mu Mudugudu wa Rwamisave mu Karere ka Rusizi, ingabo z’u Rwanda zibakubita inshuro ndetse zibicamo abagera kuri babiri.

Amakuru ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru cyamenye ni uko iyo mirwano yatangiye ahagana saa Tatu z’ijoro n’iminota 11 (21h11). Kuri iyo saha, abarwanyi baturutse mu Ishyamba rya Kibira i Burundi barashe ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda biri mu Kagari ka Nyamuzi. Ako kanya Ingabo z’u Rwanda zahise zibasubiza inyuma, zibarasaho bamwe muri bo barakomereka abandi barapfa. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, hari imirambo ibiri yagaragaye muri ako gace y’abo barwanyi baturutse i Burundi.

Saa Saba z’ijoro (01h00) hongeye kumvikana amasasu, aho abo barwanyi bongeye kugaruka, Ingabo z’u Rwanda zikabasubiza inyuma. Bivugwa ko bashobora kuba bari bagarutse gutwara iyo mirambo y’abantu babo bari bapfuye.

Hari ibikoresho bitandukanye byafatiwe muri ako gace by’abo barwanyi birimo imbunda, magazines zirindwi, grenade imwe, icyombo kimwe, amasasu n’impuzankano ebyiri ziranga ingabo z’u Burundi.

Nyuma yo kuraswaho, aba barwanyi bahise bahungira mu Ishyamba rya Kibira aho bafite ibirindiro.

Bweyeye ni umwe mu Mirenge 18 igize Akarere ka Rusizi, ihana imbibi n’u Burundi, aho bitandukanywa n’ishyamba rya Nyungwe n’Umugezi wa Ruhwa.

Si ubwa mbere ibitero nk’ibi bigabwa

Muri Kamena 2020 nabwo abarwanyi nk’aba baturutse i Burundi bateye ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda biherereye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

Icyo gihe Ingabo z’u Rwanda zabakomye mu nkokora. Ubwo Umunyamakuru wa IGIHE yahageraga, yahasanze imirambo ine ya bamwe mu bagizi ba nabi bateye; batatu muri bo barasiwe nko muri metero 10 hepfo gato y’ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda, bigaragara ko barwanaga bashaka kubyinjiramo naho undi umwe yasanzwe mu rugo ruri hepfo nko muri metero 50 bigaragara ko bagenzi be bamwirukankanye bakamuta mu nzira.

Aho barasiwe kandi hagaragaraga ibisigazwa by’amasasu byinshi na zimwe mu ntwaro bahataye zirimo imbunda, gerenade n’amasasu. Hagaragara kandi bimwe mu bikoresho bari bitwaje birimo imihoro, inzoga ziri mu ducupa duto, amandanzi, isukari na Saradine zanditseho ko zagenewe Abasirikari b’u Burundi.

Si ubwa mbere Bweyeye igabweho ibitero by’iterabwoba kuko muri Nzeri 2019 Inyeshyamba za FLN z’umutwe w’iterabwoba wa MRCD zagabye igitero ariko Ingabo z’u Rwanda zikabatesha bataragera mu gace gatuwe n’abasivili.

Herman Nsengimana kuri ubu uri imbere y’ubutabera yigambye ibitero byo mu Bweyeye, byagabwe mu mpera za 2019, aho yumvikanye avuga ko abarwanyi ba FLN bagabye igitero mu gace ka Bweyeye hafi y’ishyamba rya Nyungwe. Umurenge wa Bweyeye ugizwe n’utugari dutanu twose dukora ku ishyamba rya Nyungwe.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu myitozo yo kurushanwa kurasa zihamya intego/Photo Internet.

Related posts

Ibirori bidasanzwe: abakobwa 70 bashyingiranwe n’ibiti

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Aba Baha’i bifatanyije na bagenzi babo ku Isi kwizihiza imyaka 100 ‘Abdu’l-Bahá agiye mu Ijuru.

NDAGIJIMANA Flavien

Ibisasu by’Uburusiya byishe umunyamakuru Oksana, Umurusiya wari mu kazi muri Ukraine.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Nkotanyi May 24, 2021 at 11:15 AM

Aba ni ukubahondagura tukabiyunyuguza wana. Na mukuru wabo Sankala twaramufashe nkanswe izi ngegera z’intarutsi.

Reply

Leave a Comment