Amizero
Amakuru mashya Umutekano

Amerika yemeye ko RDF ikomeza gucunga umutekano w’ibigo bya TotalEnergies na ExxonMobil muri Mozambique

Mu ibanga rikomeye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeye ko ibigo bikomeye bya peteroli na gaz birimo TotalEnergies na ExxonMobil bikomeza gukorana n’Ingabo z’u Rwanda, RDF ziri muri Mozambique, nubwo Washington yafatiye u Rwanda ibihano kubera ibyo irushinja byo gufasha umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Africa Intelligence, Minisiteri y’Imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze mu rwego rushinzwe kugenzura ibihano rwa OFAC, yahaye ibyo bigo uburenganzira bwihariye muri Mata 2026 bwo gukomeza gukoresha ubufasha bw’ingabo z’u Rwanda mu kurinda ibikorwa bya gaz biri mu majyaruguru ya Mozambique.

Ibi byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko Ibihugu by’Uburengerazuba n’amasosiyete mpuzamahanga bikomeje kubona ko umutekano utangwa n’u Rwanda ari ingenzi mu kurinda ishoramari rinini rifite agaciro ka miliyari z’amadolari ya Amerika muri Afurika.

Ku isonga hari imishinga minini ya gaz ya Mozambique LNG na Rovuma LNG, icungwa na TotalEnergies na ExxonMobil mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Abasesenguzi bavuga ko iyo mishinga yari gukomeza guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano iyo hataba ingabo z’u Rwanda zisaga ibihumbi bitanu zimaze koherezwa muri Mozambique kuva muri Nyakanga 2021, hashingiwe ku masezerano y’umutekano hagati ya Kigali na Maputo.

Kuva RDF yagera muri Mozambique, yagize uruhare rukomeye mu guhashya inyeshyamba zifitanye isano n’umutwe wa Islamic State, ibintu byafashije Leta ya Mozambique kongera kugenzura ibice by’ingenzi no gutuma ibikorwa by’amasosiyete y’amahanga byongera gusubukurwa nyuma y’ibitero byinshi byari byarahagaritse imishinga.

Icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo gutanga ubusonerwe kuri ibyo bihano kiri gufatwa nk’ukwemera mu buryo butaziguye ko inyungu z’ubukungu z’ibihugu bikomeye n’amasosiyete yabyo muri Afurika zidashobora gukomeza neza hatabayeho abafatanyabikorwa bafite ubushobozi bwo gutanga umutekano nk’u Rwanda.

N’ubwo ibihano kuri RDF bikiriho ku mpapuro, ubusonerwe bwa OFAC butuma TotalEnergies na ExxonMobil bikomeza kurindwa n’ingabo z’u Rwanda hafi y’ibikorwa byabo bya gaz cyane cyane ku kirwa cya Afungi, aho ibikorwa byo gutunganya gaz biri gukorerwa.

Ibi kandi byagaragaje ukutumvikana kuri politiki y’Ibihugu by’Uburengerazuba mu karere ka Afurika yo Hagati n’iy’Iburasirazuba.

Mu gihe Amerika n’Ibihugu bimwe by’u Burayi bikomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibyo u Rwanda rwakomeje guhakana, ibi bihugu biracyakeneye ubushobozi bw’ingabo z’u Rwanda mu bindi bikorwa by’umutekano muri Afurika.

Raporo ya Africa Intelligence ivuga ko ExxonMobil yakoze ibiganiro byinshi bya dipolomasi kugira ngo ubufatanye n’u Rwanda bukomeze. Ngo yohereje intumwa zitandukanye i Kigali ziyobowe na Walter Kansteiner wahoze ari Umunyamabanga wa Leta wungirije wa Amerika ushinzwe Afurika.

Aya masezerano yaje gutuma ingabo z’u Rwanda zikomeza kuba muri Mozambique mu gihe ibikorwa byo kubaka ibikorwa remezo bya LNG bigikomeje.

Ku Rwanda, ibi bishimangira uburyo rugenda rwiyubakira izina rikomeye nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu by’umutekano muri Afurika, aho ubushobozi bw’ingabo zarwo bukomeje kugirirwa icyizere n’ibihugu bikomeye ndetse n’amasosiyete mpuzamahanga afite inyungu z’ubukungu muri Afurika.

Related posts

Kingdom School mu gutanga uburezi bwimakaza umuco nyarwanda [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Polisi yatangaje ko yafashe umwe mu basore bagaragaye batema umukobwa muri Kigali

N. FLAVIEN

Musanze: Birakekwa ko umukecuru w’imyaka 76 yiyahuje umuti wica udukoko ukamuhitana.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777