Ikipe ya REG BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa nyafurika ry’umukino w’intoki wa Basket (Basketball Africa League 2022), yatsinze Club Ferroviário da Beira yo muri Mozambique ku manota 94 – 89.
REG BBC ikomeje kwigaragaza kuko uretse gutsinda uyu mukino wayo wa kane, yanamaze kubona itike yo kuzitabira imikino ya nyuma y’irushanwa rya Basketball izabera i Kigali mu Rwanda.



