Amizero
Amakuru Politike Uburezi

“Intsinzi iraharanirwa kandi kubyinana n’abana si ukubikunda, ni ukubaba hafi tubibatoza” Umuyobozi wa Kingdom School [AMAFOTO]

Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021, mu birori byo gusoza icyiciro cy’amashuri y’Incuke (Top Class Graduation Ceremony) ku ishami rya Kingdom School Busogo, Umuyobozi w’Ishuri yavuze ko kugera ku ntsinzi biharanirwa kandi ko kwigisha abana bato nk’aba bisaba kumanuka ukisanisha nabo neza.

Uzamukunda Hélène wigisha mu mwaka wa gatatu w’amashuri y’Incuke (Nursery 3), nk’umwe mu bafasha cyane abana kuva mu cyiciro cy’Incuke bajya mu mashuri abanza, avuga ko ahari urukundo n’ubushake, bigaherekezwa n’ubwitange byose bishoboka. Ati: “Ibanga ryo gutsinda ni ugukora neza, cyane kandi dushyize hamwe. Hano turitanga cyane ku buryo buri munota wose tuwubyaza umusaruro, duhorana n’abana natwe tukagerageza kwisanisha nabo. Tugerageza kubageza ku byiza dukurikije gahunda ya Leta ndetse n’umwihariko w’Ishuri ryacu”.

Maman Ganza Fred.

Uwera Désange, ni umubyeyi wa Ganza Fred urangije amashuri y’Incuke (Nursery 3). Yishimira uburezi bushyitse buhabwa abana babo. Ati: “Uyu mwana wanjye yagize amanota hafi 98% kandi si amanota gusa kuko urebye uko avuga icyongereza ndetse n’ukuntu amaze kumenya ibintu byinshi, biraduha icyizere ko twahisemo neza”.

SEI/Busogo Sector.

Iyamuremye Joseph ni Umukozi w’Umurenge wa Busogo ushinzwe kugenzura uburezi(SEI). Avuga ko iyo abanyeshuri bakoze ibirori bisoza Icyiciro runaka aba ari umunsi w’ibyishimo. Ati: “Uyu ni umunsi w’ibyishimo ku banyeshuri, ku babyeyi barerera muri Kingdom ndetse no ku batuye Umurenge wose muri rusange kuko hari byinshi bigira kuri iri shuri. Iri ni irerero ryiza kuko aba mwabonye aribo bazavamo abayobozi beza b’ejo hazaza. N’ubwo Kingdom ari ishuri rimaze igihe gito ritangiye hano muri Busogo, ni ishuri rikomeye dufite, nk’uko bigaragazwa n’ibikorwa byabo. Ndashaka kandi kubaratira umuyobozi wa Kingdom, Madame Immaculée kuko uretse kuba ari Umuyobozi, ni na nyiraryo akaba anafite irindi mu Mujyi wa Musanze kandi ryubatse izina mu mitsindire. Turamusaba ko uko i Musanze batsinda, natwe hano i Busogo yazadufasha tukabona imyaka yose maze tukazatsinda nk’uko abari i Musanze batsinda”.

Uyu Muyobozi yavuze ko mu kazi ke ka buri munsi k’ubugenzuzi bw’amashiri, iyo agenzura abona neza ko abarimu ba Kingdom bashoboye cyane. Ati: “Ndashima ababyeyi ko mwahisemo neza. Abana banyu ari nabo bacu bazakurana ubumenyi n’uburere bishyitse”.

Umuyobozi akaba na nyiri Kingdom School, madame Uwimana Immaculée, yashimye ababyeyi babagiriye icyizere bakabahitamo ngo babarerere abana, abizeza ko batazabatenguha.

Founder and Director /Kingdom School.

Yagize ati: “Iki cyongereza mwumva abana bavuga ntabwo bagikuye mu rugo. Bacyigiye hano, bitewe n’abarimu bashoboye kandi bitanga dukura mu Bihugu byadutanze gukoresha urwo rurimi. Kuba mutubona tubyinana n’abana, si uko dukunda kubyina cyane ahubwo ni urukundo dukunda abana bikadufasha kubaha uburere nyabwo kuko tuba turi kumwe nabo muri byose”.

Uyu Muyobozi yijeje abatuye Busogo no mu nkengero zaho ko mu myaka ibiri bazaba bamaze kugera ku bikorwa bihagije ku buryo ngo bazaba bamaze kugera no ku bindi byiciro by’amashuri kandi ko bazatsinda neza cyane nk’uko ngo bigenda ku biga mu Mujyi, aho kuva muri 2011 batangira gukora ibizamini bya Leta, bose batsinda ku rwego rushimishije.

Ishuri rya Kingdom risanzwe rikorera mu Mujyi wa Musanze ku muhanda mushya wa kaburimbo unyura ahazwi nko muri Tête à gauche. Ryabonye ibyangombwa mu mwaka wa 2011 ari nabwo imfura zaryo zakoze, riba irya mbere kuko abana 16 bakoze icyo gihe, bose batsinze. Nyuma yo kuba ubukombe, ryagabye ishami mu Murenge wa Busogo ku muhanda wa kaburimbo Musanze-Rubavu, ahamaze kugera amashuri y’Incuke, umwaka wa mbere, uwa kabiri ndetse muri uyu mwaka w’amashuri wa 2021/2022 bakazatangiza umwaka wa 3 (P3).

Abana bacinye akadiho karahava.
Isimbi Buranga Aniella umwe mu bambaye uyu munsi.
Abana bo muri N2 na N1 bareba bakuru babo.
Ababyeyi bari bakereye ibirori.
Icyicaro gikuru cya Kingdom.

Related posts

Niyonsenga Dieudonné wiyise Cyuma Hassan yakatiwe igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu ya Miliyoni 5.

NDAGIJIMANA Flavien

Umunsi Mukuru w’Igitambo Eidil-Ad’ha usanze aba Islam bamwe muri Guma mu rugo abandi Guma mu Karere.

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Bombori bombori mu buyobozi itumye ba Gitifu b’Imirenge babiri begura, abandi nabo ngo bararegetse.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Pascal September 25, 2021 at 7:31 am

Iri shuri bigaragara ko rifite ahazaza heza !! Bakomereze aho ariko bagerageze kwita ku mibereho myiza ya mwalimu kuko ari we uri ku isonga mu kuzamura aba bana bato. Amafaranga atangwa n’ababyeyi agere kuri mwarimu, akore yishimye ndetse yoshimiye ishuri rye.

Reply

Leave a Comment