Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

M23 yafunguye ku mugaragaro umupaka wa Bunagana uhuza DRC na Uganda [VIDEO]

Nyuma y’icyumweru kimwe yigaruriye Umujyi wa Bunagana ari nawo uherereyemo Umupaka wa Bunagana, M23 yawufunguye ku mugaragaro, iha ikaze abari barahunze ndetse itangaza ko urujya n’uruza hagati ya DR Congo na Uganda rukomeje.

Mu mashusho yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, Major Willy Ngoma uvugira M23, yagaragaye afungura ku mugaragaro umupaka wa Bunagana, kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro uyu mupaka, Major Willy Ngoma, yari kuri uyu mupaka abaturage barimo bambuka nk’ibisanzwe batishisha abasirikare ba M23 kuko ngo n’ubusanzwe ari abavandimwe babo.

Major Willy Ngoma yagize ati: “Dufunguye ku mugaragaro Umupaka wa Bunagana, urujya n’uruza rugomba gukomeza nk’ibisanzwe. Inzego zacu zimaze iminsi zikora ibikorwa bya gisirikare kugirango twizere umutekano w’aho twafashe. Mu minsi micye ni Ibizamini bya Leta, abana bagomba gukora ibizamini kuko ubuzima burakomeje”.

Umutwe wa M23 uvuga ko abaturage b’impunzi muri Uganda bahisemo gusubira mu ngo zabo nyuma y’ibikorwa byo kubungabunga umutekano wabo n’inzego zishinzwe umutekano za M23.

Abenshi mu banyuze kuri uyu mupaka mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022, barimo abaturage baturukaga muri Uganda bahungutse bagarutse mu byabo mu bice birinzwe na M23.

Amakuru aturuka muri Rutshuru avuga ko ingabo za Leta ya Congo, FARDC kuri iki cyumweru zagerageje kugaba igitero kuri M23 mu gace ka Bweza, iyi mirwano yamaze iminota 30 gusa, ariko M23 irusha imbaraga ingabo za Leta zirahunga.

Ibintu kandi ntibyari byifashe neza muri iri joro kuko Ingabo za Leta zari muri Rutshuru ngo zahavuye zikajya mu misozi miremire zitinya ko M23 yazisanga mu Mujyi kuko ngo hari amakuru yavugaga ko uyu Mujyi ufatwa muri iri joro. Kuri ubu, Ingabo za Leta zikomeje kurasa muri Chanzu na Runyoni ahari ibirindiro bikuru bya M23 zikoresheje intwaro ziremereye zizwi nka BM-21.

Mbere yo kwinjira babanzaga kwiyandikisha.
Abaturage batashye ku bwinshi.
Major Willy Ngoma uvugira M23.

Related posts

Umwana wesheje agahigo ko kuba ariwe wavukiye igihe gito akabaho aherutse kwizihiza isabukuru y’umwaka avutse

NDAGIJIMANA Flavien

U Rwanda rwemeye gufungura umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda.

NDAGIJIMANA Flavien

Umuhanzi Nsengiyumva François bita ‘Gisupusupu’ wari umaze iminsi afunzwe yarekuwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment