Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Nyuma ya APR FC, Mukura VS yirengeje na Rayon Sports i Huye bajya mu bicu.

Ku munsi wa 16 wa Shampiyona, ukaba uwa mbere w’imikino yo kwishyura muri Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Cyiciro cya mbere mu bagabo mu Rwanda, Mukura Victory Sports yashimangiye ko ikomeje intego yayo yo guhangamura ibihangage, itsinda Rayon Sports igitego kimwe ku busa.

Uyu mukino wahuje Mukura Victory Sports yari kuri Stade yayo, Stade mpuzamahanga ya Huye, wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022, urangira Mukura itsinze 1-0 Rayon Sports yashakaga iyi ntsinzi kugirango igumane icyizere cyo kuzegukana igikombe cya Shampiyona.

Iki gitego rukumbi cya Mukura cyatsinzwe ku munota wa 82 gitsinzwe n’umukinnyi ukomoka muri Ghana, Mensah Okopu kuri Penaliti, nyuma y’uko umukinnyi wa Rayon Sports Nsengiyumva Isaac agaruje umupira akaboko, iminota yose y’umukino irangira uko, Rayon Sports ikomeza kujya ku gitutu ari nako intera iri hagati yayo na APR FC ya mbere ikomeza kuba ndende.

Mukura Victory Sports yatsinze Rayon Sports nyuma yo gukuraho agahigo ka APR FC yari imaze imikino 50 idatsindwa, Mukura ikayitsinda ku munsi wa nyuma w’imikino ibanza, igitego kimwe ku busa, mu mukino wabaye iminsi ibiri kuko wasubitswe kubera imvura, usubikwa igice cya mbere kirangiye, usubukurwa bucyeye bwaho hakinwa igice cya kabiri ari nako Mukura ikomera ku gitego kimwe yari yatsinze ku munsi wa mbere.

Andi makuru aravuga ko nyuma yo gutsinda Rayon Sports, abakinnyi ba Mukura VS bari bemerewe Prime y’Ibihumbi 300 bahise bongezwa andi 200,000 Frw yose hamwe akaba 500,000Frw kuri buri mukinnyi kuko ngo uretse prime ya président mushya w’Ikipe, abafana nabo binjije agatubutse kuko bari benshi kuri Stade, aho abatebya bateye hejuru bati “Rayon Sports iduhaye amanota 3 idusigira n’ibifaranga”.

Indi mikino yabaye kuri uyu munsi wa 16 wa Shampiyona, ukaba umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura: Gasogi United yatsinze 3 kuri 2 bya Marines, mu gihe umukino wa Kiyovu Sports yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1, igitego cya 2 cya Kiyovu Sports cyatsinzwe ku munota wa 93 gitsinzwe n’umukinnyi wa Gorilla FC witsinze n’umutwe.

Mukura VS ikomeje kwihaniza Ibigugu.

Related posts

FARDC n’abayifasha batangije ibitero bikomeye kuri M23 mu bice bya Masisi [VIDEO].

NDAGIJIMANA Flavien

Burundi-DRC: Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi baganiriye ku mutekano w’Ibihugu byabo n’imishinga ibihuza.

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Abikorera batanze amabati 400 baremera abarokotse Jenoside batishoboye.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment