Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Gicurasi 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu yamuruye abaturage ku ikamyo itwara inzoga za Bralirwa yaguye mu muhanda bose bakihutira kwifatira ku gatama batitaye ku bibazo bindi byavuka.
Iyi kamyo yo mu bwoko bwa Benz yavaga Rubavu (ahari uruganda rwa Bralirwa) yerekeza i Kigali, yageze imbere y’ibiro by’Umurenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu yiryamira mu muhanda, ibintu benshi bibajijeho kuko aho yaguye ari ahantu heza hatari ikibazo na kimwe cyashoboraga gutuma igwa.
Iyi kamyo ikimara kugwa, abaturage bahaturiye bihutiye kureba ikibaye, batihutishwa no gutabara ahubwo buri wese afata icyo abasha. Nk’uko Polisi y’u Rwanda idatuza gusigasira umutekano w’abanyarwanda n’ibyabo, abakorera mu ishami ryo mu muhanda (Traffic Police) muri Rubavu bahise bahatera amatako ndetse banitabaza bagenzi babo bandi kugirango babashe kwamurura abaturage kuri aka gatama kuko byashoboraga guteza ibindi bibazo byinshi birimo impanuka zashoboraga guturuka ku businzi, gufunga umuhanda barwanira inzoga, kuba ikamyo yagira ibindi bibazo ibateza n’ibindi.
Ubwo umunyamakuru wa Amizero.rw yageraga ahabereye iyi mpanuka mu ma Saa moya na 40 (7h40), yasanze ituze n’umutekano ari byose kuko Polisi yari yakoze byose bisabwa abaturage bakajya kure y’ibi binyobwa bikundwa na benshi ariko nanone bidapfa kwigonderwa n’ubonetse wese.
N’ubwo gufata amafoto no kubona amakuru y’ibanze bitatworoheye, amakuru twamenye ni uko nta wahise ahasiga ubuzima, imodoka nayo ikaba yagwiriye urubavu ikaryama mu muhanda hagati, inzoga nyinshi zikanyanyagira mu muhanda.
Amakamyo atwara inzoga za Bralirwa akunze kugwa hirya no hino mu gihugu, abaturage bakihutira gusahuranwa inzoga ndetse hamwe bikaza no guteza imvururu kuko kubera kunywa nyinshi kandi huti huti bibaviramo ubusinzi butuma bafatana mu mashati.
Polisi y’u Rwanda ikunze gusaba abaturage kwiyondera kwirukira ahabereye impanuka nk’izi batwara ibinyobwa biba biri mu makamyo, ahubwo ikabasaba kujya bihutira gutanga amakuru kugirango ibashe gutanga ubutabazi bwihuse hirindwa ko hakwangirika byinshi na benshi bakaba bahatakariza ubuzima.
Ifoto twakoresheje ni ikamyo itwaye inzoga za Bralirwa yaguye ahitwa muri Buranga/Gakenke District iherutse kugwa naho abaturage bakirara mu nzoga batitaye ku ngaruka zindi bahura nazo.
7 comments
Ibya Bralirwa muriyiminsi ko bitoroshye ra!
Murakoze kumakuru yanye Kandi yizewe
Izi modoka za Bralirwa ko ziri kugwa cyane ariko bimeze bite ? Cga abashoferi babo babakoresha agatunambwene bakicwa n’umunaniro ? Barebe ikibazo kirimo bagikemure
Ndakurahiye izi nzoga ntawe utazinwa pe !! Uzi kubona ibiyoga bingana kuriya n’ukuntu bigenda, ukabona binyanyagiye mu muhanda !!!
Umuturage sinamurenganya
kugwa kw’izi camion nka kintu mubonamo mwebwe? uzabone iya skol igwa
Iya skol ntiyagwa kuko ikora gake naho Bralirwa Ni stress zibitera.
Gusa Bariya baturage bahemukiwe, kubaka manu.
Kubaka Manu? 😂😂😂 Maze ngo hari 15 bamaze gutabwa muri yombi bari bamaze gukora depot mu ngo zabo !!! Polisi iba igomba kureba byose kuko ibaretse bishobora guteza umutekano mucye n’umwiryane muri bariya baturage.