Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yahamagaje inama y’igitaraganya kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022, yiga ku kibazo cy’umutekano utifashe neza mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Iyi nama igiye kuba nyuma y’umunsi umwe abagaba b’Ingabo mu Bihugu bigize uwo muryango bahuriye mu nama i Nairobi muri Kenya, aho bigaga ku ishyirwaho ry’umutwe wa EAC ushinzwe gutabara aho rukomeye, ugomba koherezwa mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa guhangana n’imitwe yitwaje intwaro nk’uko tubikesha Igihe.
Ingabo za DR Congo ziri mu mirwano ikaze n’inyeshyamba za M23 muri Kivu y’Amajyaruguru, aho izi nyeshyamba zimaze kwigarurira uduce tumwe na tumwe turimo n’Umujyi wa Bunagana.
M23 isaba Leta ya DR Congo kubahiriza ibikubiye mu masezerano yo gushyira intwaro hasi basinye mu 2013, igashinja iyo Leta kuyirengagiza no kubigizayo mu biganiro bigamije kugarura umutekano n’amahoro mu Burasirazuba bw’Igihugu.
Itangazo ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Kenya ryagiye hanze kuri iki Cyumweru tariki 19 Kamena 2022, rivuga ko inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC izaba iri mu murongo wo gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Iyo nama izabera i Nairobi saa tanu za mu gitondo. Inama nk’iyi yaherukaga muri Mata uyu mwaka, ubwo hafatwaga umwanzuro wo guhamagara mu biganiro imitwe yose yitwaje intwaro muri Congo Kinshasa, igahura na Guverinoma hagafatwa umwanzuro, iyanze kurambika intwaro hasi ikarwanywa ku mugaragaro.
M23 ivuga ko yari yatumiwe muri ibyo biganiro ariko yangiwe kubikandagiramo ku munota wa nyuma, ari na byo byatumye yongera kuyoboka inzira y’urugamba.
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC ugizwe n’Ibihugu birindwi binyamuryango, ari byo Kenya, Uganda, Tanzania, Rwanda, Burundi, Sudani y’Epfo ndetse na Repubulika ya Demokarasi ya Congo iherutse kwemererwa kuba umunyamuryango mushya w’uyu Muryango.


1 comment
Tubashimiye amakuru meza Kandi aziye igihe mudahwema kudusangiza. Muri abanyamwuga rwose, courage